Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ibigo 30 By’Icyitegererezo Mu Myuga n’Ubumenyingiro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) kivuga ko harimo gusuzumwa gahunda yo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo muri buri Karere, byose hamwe bikazatanga umusanzu mu guteza imbere ubumenyi.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko hari abantu batarumva neza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amasomo yigishwa n’amahirwe atanga mu bijyanye no kongera ubumenyi.

Yari mu nama nyunguranabitekerezo ikorwa buri gihembwe, yahurije hamwe inzego zifite aho zihurira n’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, ku wa Gatanu.

Umukunzi yavuze ko mu kurushaho kunoza imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, harimo gutekerezwa ishyirwaho ry’amashuri y’icyitegererezo.

- Advertisement -

Hatangwa urugero kuri Rwanda Coding Academy, uburyo imaze guhindura ibintu mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Turashaka gushyiraho nibura ishuri rimwe ry’icyitegererezo ry’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere. Ibyo byatuma haba ibigo 30 by’icyitegererezo mu gihugu, bikaba ari ibigo by’amashuri bikora neza ku nzego zose z’ibikenewe ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.”

Ni amashuri azaba afite porogaramu z’amasomo zijyanye n’umwihariko wa buri karere, agafasha mu gutanga ubumenyi bufatika.

Biteganywa ko ayo mashuri azazamura uburyo abanyeshuri bitabira amasomo y’imyuga n’Ubumenyingiro, uyu munsi usanga atitabirwa cyane.

Umukunzi yakomeje ati “Imwe mu mpamvu zabyo ni uko ubwiza bw’amasomo dutanga butarabasha gukurura abanyeshuri benshi, ku buryo usanga barangiza amasomo mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda bagahitamo kujya mu masomo y’ubumenyi rusange, amasomo navuga ko atakijyanye n’igihe kubera ko ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka mike iri imbere, imirimo 9 mu 10 izaba isaba ubumenyi ngiro.”

Ibyo ngo bituma amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugeza ubu yaritabiriwe kuri 60% gusa, kuko habarurwamo abanyeshuri 31,000 mu gihe amashuri ahari afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 52,000.

Bivuze ko ayo mashuri afite icyuho cy’abanyeshuri 20,000.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr. James Gashumba, yavuze ko hagikenewe kumvisha abanyarwanda ko kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitanga amahirwe menshi kurusha andi masomo.

Yavuze ko nubwo mu mashuri yo hasi abanyeshuri biga TVET ari bake, muri za IPRC umubare ni munini cyane.

Yagize ati “Nk’urugero muri uyu mwaka wa 2020/21 abanyeshuri basabye kuza muri Rwanda Polytechnic muri ya mashuri umunani bari 11,200 basaga bafite ibisabwa, ariko muri za IPRC umubare twashobora gufata ni 3500 gusa, buri mwaka abasaba kuza muri RP bagenda biyongera cyane.”

Yakomeje ati “Urumva rero ibibazo biracyavanze, hasi turacyafite ikibazo cyo kwitabira, hejuru abashaka kwitabira ni benshi. Ubwo rero turagenda dukemura ibyo bibazo, ariko mfite icyizere.”

Dr James Gashumba

Mu gukomeza urwego rw’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe kera abanyeshuri biga imyuga basorezaga ku cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) maze kugira ngo bige icya kabiri (A0) bagasabwa kujya kwiga amasomo y’ubumenyi rusange, hagiye gukorwa impinduka.

Ubu hagiye gushyirwaho Bachelors na Masters, kugira ngo umunyeshuri wize TVET akomeze imyuga n’ubumenyingiro agere ku rwego rwo hejuru, ari na we uzabyigisha

Iyi nama yahuje abafatanyabikorwa

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version