Kigali ARENA Yahinduriwe Izina

Amasezerano hagati ya Banki ya Kigali n’ikigo cyari gisanzwe gicunga Kigali Arena avuga ko iki kigo kizitwa BK ARENA mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere. Ikigo QA Venue nicyo cyari gisanzwe gicunga Kigali Arena.

Iri zina ryaguzwe kuri miliyoni $7 ni ukuvuga miliyari Frw 7 mu mwaka itandatu iri imbere.

Iyi ni BK Arena ntikiri Kigali Arena

Kigali Arena yubatswe N’Ikigo cy’ubwubatsi cy’Abanya Turikiya kitwa SUMMA. Iki kigo ni cyo kiri no kuvugurura Stade Amahoro.

- Advertisement -

Iyi Arena yuzuye muri Mutarama, 2019.

Yubatswe n’abakozi bari hagati ya 1000 na 2000.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 kandi yakinirwamo imikino ya volleyball, handball, tennis, na basket.

Hari n’ahagenewe gukorerwa inama zitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version