Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 September 2025 9:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Donald Trump yabwiye abitabiriye Inama y’Inteko rusange ya UN ko bakabiriza ibyo gushyuha kw’ikirere.

Yagarutse kandi ku ngingo y’uko abemeye ko Palestine iba igihugu kigenga nta kindi bakoze kitari uguha Hamas ishimwe ry’ubugome yakoreye Israel binyuze mu bikorwa avuga ko ari iby’iterabwoba.

Donald Trump kandi yavuze ko iby’uko imipaka hagati y’ibihugu yemerewe gufungurirwa abahunga igihugu kimwe bajya mu kindi ngo ni uko bahagorewe ari ikibazo kuko biteza ibindi akaga.

Ako kaga karimo n’abitwikira ibyo, bakinjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bibi.

Trump kandi avuga ko amahanga akwiye kumushimira ko mu gihe amaze ku butegetsi amaze guhosha intambara zirindwi, zimwe zikaba zarahagaze mu gihe izindi zo ziri mu nzira zo guhagarara.

Perezida wa Amerika yanenze Uburayi ko bwemerera abantu bose kubwinjiramo bitewe ahanini n’uko abantu bose baza babugana kuko bufite abantu benshi bashaje.

Umunyamakuru wa BBC uri New York ahari kubera iyo nama avuga ko ubwo Trump yavugaga ku by’imihindagurikire y’ikirere ayinenga, abari mu nama bumvikanye bajujura, bisa n’aho batemeranyaga nawe.

Inama iri kubera i New York izamara icyumweru.

Ubusanzwe Brazil niyo ibanza kuvuga kuko ibihugu bikurikirana hashingiwe ku nyuguti ibanziriza izina ryabyo.

Icyakora Amerika niyo ikurikiraho kuko ari iyo inama iberamo.

Iyi nama kandi izahurirana no kwizihiza imyaka 80 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe.

TAGGED:AmerikafeaturedIkirereIsraelPolitikiTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yavuze Ko u Rwanda Rutacyuye Ingabo Zarwo
Next Article Kagame Yashimye Intera Umubano W’u Rwanda Na Misiri Ugezeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?