Kigali: Bisi Zigiye Gushakirwa Inzira Yazo Zonyine

Bisi zigiye gushakirwa aho zica ukwazo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari kwigwa uko mu masaha y’urujya n’uruza rwinshi muri uyu mujyi hazashakwa uko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zihabwa imihanda yazo gusa.

Ni umuti abayobora Kigali bavuga ko waba ari mwiza ku mubyigano ukunze gukerereza abagenda muri uyu mujyi bajya cyangwa bava mu kazi.

Si mu kazi gusa kuko n’abajya mu zindi gahunda nabo zirabakerereza.

Twabamenyesha ko ibi atari ubwa mbere Umujyi wa Kigali ubitangaje kuko muri Nzeri, 2023 nabwo wari wabitangaje ku bizatangira mu ntangiriro za 2024 ariko dore ugiye kurangira!

Umujyi wa Kigali wari watangaje ko hari imihanda itatu izaharirwa bisi mu kwihutisha abagenzi.

Yari umuhanda uva mu mujyi Nyarugenge-Rwandex-Sonatubes-Giporoso, harimo umuhanda wa Mu Mujyi-Kimironko ndetse n’umuhanda uva mu Mujyi ugana mu Karere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko muri iki gihe nta kibazo cy’ubuke bwa bisi zitwara abagenzi gihari ahubwo ikibazo ari inzira zicamo ngo zibihutane.

Muri Kigali abantu bakunze kuba ari benshi mu mihanda hagati ya Saa kumi n’ebyiri  na saa yine za mu gitondo hamwe na saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko mu rwego rwo gufasha imodoka kwihuta zikava mu mihanda zitabyigana, hirya no hino muri uyu mujyi hari kubakwa imihanda migari.

Imwe muri yo ni uwa Kimicanga-Kacyiru, Golf Course-Nyarutarama uzifashishwa n’abatuye Kibagabaga, Kimironko na Remera berekeza mu Mujyi.

Mu mwaka wa 2022, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye kubaka imihanda ireshya na kilometero 70.

Taliki 24, Ugushyingo, 2022 nibwo hatangiye kubakwa biriya bilometero nk’uko, icyo gihe, bwatangajwe n’uwahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo Dr. Mérard Mpabwanamaguru.

Iyo mihandi ni  umuhanda wa  UTEXRWA -Kagugu; uwa Rwinyana Village, Remera-Baho Polyclinic-RDB, Migina- Contrôle Technique, Mulindi- Gasogi- Kabuga, Busanza- Muyange, Kagarama- Muyange, SONATUBES-Sahara, Miduha-Mageragere, n’uwa Rugenge- Muhima Hospital-Nyabugogo.

Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire, Emmanuel Katabarwa  nawe yabwiye itangazamakuru ko hari imihanda iteganyijwe kuzaba yuzuye bitarenze muri Kamena 2023.

Muri iyi gahunda n’indi mihanda irimo uwa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze ufite ibilometero 10.4.

Muri rusange byateganywaga ko umwaka w’ingengo y’imari(2023-2024) ‘washoboraga’ kurangira hubatswe imihanda 21 ihuza ibice bitandukanye.

Hasanzwe kandi hari umugambi wo  kwagura umuhanda Giporoso-Kabuga, ndetse muri uyu muhanda harategurirwa umuhanda unyura mu kirere umeze nk’uwuzuye Kicukiro Centre.

Imihanda inyuranamo, umwe hasi undi  hejuru, iteganywa kuzubakwa ari 43.

Izajyana no kubaka imihanda migari ifite ibisate bine.

Iyo yose ni imishinga igamije ko Kigali iba nyabagendwa ntawe ikerereje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version