Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutunganya agace gaherereye mu mujyi rwagati kahariwe abanyamaguru kazwi nka Kigali Car Free Zone, ku buryo hagomba guhinduka ahantu hihariye ku batuye umujyi wa Kigali n’abawugenda.
Ako gace kagizwe n’umuhanda KN 4 Avenue, ku wa 26 Kanama 2015 nibwo kahinduwe ak’abanyamaguru gusa, batangira kuwukoresha batabisikana n’ibinyabiziga kuko byahise bihindurirwa inzira.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya kari kagizwe n’umuhanda gusa ushaje kubera kumara igihe udatunganywa, mu gihe gahunda yari ukuhagira ahantu hagezweho abantu bashobora kwicara bakaruhuka cyangwa bakagura ibyo bakeneye, hakitwa Imbuga City Walk.
Mbere y’umwaduko wa COVID-19 haberaga amamurikabikorwa, ariko ubu yarahagaze.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ako gace gace kazwi nka Car Free Zone katangiye gutunganywa mu rwego kuhahindura icyanya cyo kwidagadura.
Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izamara amezi atatu, irangirane na Gicurasi 2021.
Ako gace nyuma yo gutunganywa kazaba kagizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks umuntu ashobora kuguriramo ibintu bitandukanye n’ahagenewe kumurika ibikorwa.
Kazaba kandi gafite ahagenewe imyidagaduro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuhaganirira, aho wabona internet nziramugozi (Wifi), ubwiherero rusange n’ibindi.
Gutunganya aka gace byaratinze kubera ko byagombaga gutangirana na Mutarama 2017. Biheruka gutangazwa ko ikigo Savannah Accelerated Development Authority (SADA) ari cyo cyakoze igishushanyo mbonera cy’aka gace.
Ahazwi nko kwa Makuza mbere yo gutunganywa Nyuma ni uku Kwa Makuza hazaba hameze
Imodoka zatangiye gutunganya ahateganye n’ibiro by’Umujyi wa Kigali Nyuma ni uku hazaba hameze