Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 40 Bigeze Kuri 72%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Kigali: Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 40 Bigeze Kuri 72%

Last updated: 11 August 2021 5:09 pm
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko iki cyumweru kizarangira abatuye Umujyi wa Kigali barengeje imyaka 40 bose bakingiwe COVID-19, bavuye kuri 72% uyu munsi.

Dr Mpunga yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko u Rwanda rwabonye inkingo nyinshi, ku buryo zirimo gutangwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ariko no mu ntara birakomeje nubwo umuvuduko utari hejuru.

Yakomeje ati “Muri Kigali nibyo barabyitabiriye, ntabwo ari 100% ariko benshi barabyitabiriye, ku munsi w’ejo twari hafi kuri 72% bafite kuva ku myaka 40 kuzamura bakingiwe, niyo mpamvu turi gushyiramo imbaraga nyinshi.”

“Tugerageza no kubegera aho batuye kugira ngo n’abatashoboye kugera aho dukingirira nabo tubakingire, intego ni uko bose iki cyumweru kirangira 100% tubakingiye, abafite kuva ku myaka 40 kuzamura, kuko nyuma yaho turatangira gukingira no ku myaka 30, 20.”

Mu gihe bariya bantu barimo gukingirwa, harimo kwifashishwa uburyo bwo gusanga abantu mu ngo ku batarabashije kujya kwikingiza, cyane cyane abarengeje imyaka 60.

Urengeje iyo myaka ukeneye urukingo cyangwa azi umuntu urukeneye muri Kigali ahamagara kuri 3260, bakamusanga mu rugo.

Dr Mpunga yakomeje ati “Turashaka ko ubushobozi tugize n’amahirwe yo kubona inkingo, tuzitanga vuba kugira ngo abantu bashobore kugira ubudahangarwa buhagije bwo guhangana n’iyi virusi, ibibazo byo kuguma abantu bikingirana bihagarare, dusubire mu buzima busanzwe kandi na virusi ntikomeze gufata abantu benshi ngo ibe yahitana n’ubuzima bwabo.”

Mu bakingirwa harimo abakozi ba Leta, abacuruzi n’abakora indi mirimo ihuza abantu benshi, abafite indwara zidakira, abagore batwite n’abantu bakuze.

Biteganywa ko muri ibyo byiciro, kugeza mu cyumweru gitaha hafi 90% bazaba bakingiwe mu Mujyi wa Kigali.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko abamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda ari ibihumbi 680. Barimo abasaga ibihumbi 30 bakingiwe kuri uyu wa Kabiri.

Mu bakingiwe harimo benshi bahawe urukingo rwa mbere, bategereje urwa kabiri.

Leta yihaye intego yo gukingira 60% by’abaturage bose bitarenze umwaka wa 2022, ni ukuvuga abasaga miliyoni 7.8.

Inkingo zihabwa abantu barengeje imyaka 12.

 

 

TAGGED:COVID-19Dr Mpunga TharcissefeaturedKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyabaye Kugeza Umunyarwanda ‘Yishe’ Umupadiri Wari Umucumbikiye Mu Bufaransa
Next Article Uganda Yajugunye Ku Mupaka Abanyarwanda 13 Barimo Urwaye COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?