Uganda Yajugunye Ku Mupaka Abanyarwanda 13 Barimo Urwaye COVID-19

Leta ya Uganda yagejeje ku mupaka wa Kagitumba abandi banyarwanda 13, nyuma y’abandi 23 bahagejejwe mu cyumweru gishize barimo n’abanduye COVID-19.

Abakiriwe kuri uyu wa Kabiri bahamije ko bagiye bafatwa bari mu nzira bataha mu Rwanda, inzego z’umutekano za Uganda zigahita zijya kubafunga zibashinja ibyaha birimo kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Uko ari 13 barimo abagabo batanu n’abagore barindwi.

Bahise bapimwa COVID-19 ndetse umwe asangwamo ubwandu, ahita ajya kwitabwaho n’abaganga. Ni mu gihe abandi bajyanywe ahantu hagenwe kugira ngo bazongere bapimwe, mbere yo gusanga imiryango yabo.

- Kwmamaza -

Witegereje ku maso, bari bananiwe, bigaragara ko bafashwe nabi muri Uganda.

Mu banyarwanda 23 bakiriwe mu cyumweru gishize bo hagaragayemo bane banduye COVID-19, bajya kwitabwaho mu Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Bafashwe ku matariki atandukanye muri Kamena 2021, babanza kujyanwa mu kato mu kigo cya Sheema kiri i Mbarara, bahamara ukwezi.

Bavanwaga muri icyo kigo bajyanwa muri Gereza ya Kyamugolani i Mbarara, ari naho bakuwe bazanwa mu Rwanda.

Ibyo bikagaragaza neza ko ari umugambi wo gufata Abanyarwanda wari wateguwe neza muri Kamena.

Hashize igihe ibihugu byombi bitabanye neza, ku buryo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko bakunze gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Hamaze iminsi ibiganiro bigamije kuzahura umubano, ariko ntabwo biratanga umusaruro.

Guhera ku wa 15 Kamena 2021, abantu baturuka muri Uganda basabwa kujya mu kato k’iminsi irindwi, bakazakavamo bongeye gupimwa COVID-19 ngo harebwe ko nta wanduye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version