Kigali: Hadutse Minibisi Z’Amashanyarazi Zitwara Abagenzi Kuri Frw 500

Guverinoma y’u Rwanda iri gukora uko ishoboye ngo ice ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Iyi niyo mpamvu mu gihe gito kiri imbere abawugendamo bazajya bagendera muri minibisi zikoresha amashanyarazi kandi aho waba ujya hose ukishyura Frw 500.

Ikigo Go Green Transport nicyo cyazanye izi modoka.

Ku ikubitiro abantu bava muri Gare ya Nyanza( muri Kicukiro) bajya muyo mu Mujyi( Downtowan), abakoresha umuhanda Remera-mu Mujyi, mu Mujyi-Kagaugu no mu Mujyi- Nyabugongo niba bahereweho mu kuzikoresha ariko ngo n’abandi bashonje bahishiwe.

Umukozi wacyo witwa Gaga avuga ko igiciro cy’urugendo ari kimwe hose kandi ifite uburyo bwo gukonjesha cyangwa gushyushya imbere mu modoka.

- Advertisement -

Nta mubyigano kuko buri wese azajya agenda yicaye neza.

Izi minibisi ni nini ugereranyije n’izisanzwe kuko zifite imyanya 22 n’undi mwanya wa shoferi.

Ni imodoka nto kuri Coaster ariko zikaba nini kurusha ’minibus’ zo mu bwoko bwa ’Hiace’, kuko zo zifite imyanya 22 y’abagenzi hakiyongeraho uwa 23 wa shoferi.

Uwo mu buyobozi bw’ikigo Go Green Transport witwa Tsega Salomon avuga ko buri modoka muzo bazanye igera mu Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni Frw 93.

Hamaze kuzanwa imodoka 10 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko hari n’izindi enye zo za pick up zitwara abagenzi kandi zose uko zakabaye zikoresha amashanyarazi ku rwego rwa 100%.

Ikindi ni uko izi modoka zifite bateri ifite imbaraga zo gutuma imodoka igenda ibilometero 320 iyo bayihaye umuriro ikuzura neza.

Icyakora kugira ngo izuzure nayo biyifata amasaha arindwi icagingwa, bivuze ko igomba gucagingwa ijoro ryose kugira ngo izakore ku manywa.

Ku rundi ruhande, abazanye iri shoramari bavuga ko bakirimo kwiga isoko ry’u Rwanda kugira ngo bazazane imodoka nyinshi nk’izi mu gihe kiri imbere.

Tsega yagize ati: “Tuzongera mu gihe twaba tubonye zikenewe cyane(high demand)…”

Izi modoka zifite ahantu habiri mu Rwanda bazongereramo amashanyarazi aho ni  kuri sitasiyo za Kimironko na Kicukiro(Niboye), ariko mu byo ikigo kizicuruza kivuga ko byihutirwa harimo no kubaka ahantu nk’aho henshi hirya no hino mu Rwanda.

Iyi gahunda yo gukoresha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, izagabanya ikiguzi Leta itanga mu kugura ibikomoka kuri peteroli, ndetse no kwirinda imyuka ihumanya ikirere.

Ifoto@KigaliToday

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version