Prof Pierre Rwanyindo Ruzirabwoba Yatabarutse

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu wagize uruhare runini mu kubaka imitima y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’intiti ikomeye Prof Pierre Rwanyindo Ruzirabwoba yatabarutse afite imyaka 89 y’amavuko.

Yaguye mu bitaro by’u Rwanda bya Kanombe biri mu Karere ka Kicukiro.

Rwanyindo  niwe washinze ikigo cy’ubushakashatsi ku biganiro bigamije kubaka amahoro kitwa  Institute for Research and Dialogue for Peace (IRDP).

Muri iki gihe iki kigo kiyoborwa na Dr. Eric Ndushabandi.

Prof Pierre Rwanyindo yagishije no muri  Kaminuza y’u Rwanda ndetse aba n’umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali, Kigali Independent University.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version