Kigali: Hagenwe Miliyoni Frw 727 Zo Kubaka Aho Abazunguzayi Bazakorera

Umwe mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abatuye Umujyi wa Kigali ni uwa Miliyoni Frw 727 zo kubaka ahantu hameze neza abazunguzayi bazacururiza. Icyakora hari ahigeze kubakwa hirya no hino mu Rwanda ariko abakora buriya bucuruzi bahagaya ko hategereye abaguzi.

Ariya mafaranga azakoreshwa no mu guha abazunguzayi igishoro kugira ngo bashore menshi bacuruze ibintu byinshi kandi bitandukanye bityo bibongerere inyungu.

Ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali bwabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko hari abacuruzi 3,941 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali batoranyijwe kugira ngo bazahabwe iriya nkunga.

Barimo 18.000 bo mu Karere ka  Gasabo, 952 bo mu Karere ka  Kicukiro n’abantu  1080 no mu Karere ka  Nyarugenge.

- Advertisement -

Ahantu icyenda niho hateganyirijwe kuzuhakwa.

Ku rundi ruhande, hari indi mishinga Umujyi wa Kigali ushaka gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kurushaho gusukura no gutuma abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali bagubwa neza.

Kugeza ubu uyu Mujyi utuwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 1.3.

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali iherutse gutora ingengo y’imari izakoreshwa kuva tariki 1 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 30 Kamena 2023.

Ingengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali ni Miliyari 137,5.

Mu mwaka wa 2021/2022 ingengo y’imari y’uyu mujyi yari Miliyari Frw 127,6, bivuze ko muri uyu mwaka wa 2022/2023 yiyongereyeho 7.7%

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Muganga Kayihura Didas, yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka hazibandwa ku bikorwa by’iterambere.

Abakoze igenamigambi ry’uko iriya ngengo y’imari izakoreshwa bagennye ko ibikorwa by’iterambere biziharira 40% by’ingengo yose y’imari yateganyijwe.

Ati “Iyi ngengo y’imari ubwayo ni ubuzima bw’Umunyamujyi. Umuturage w’Umujyi wa Kigali agomba kurangwa n’ibikorwa by’iterambere. Ibikorwaremezo, inyubako ariko kandi tutirengagije n’ibikorwa byo guhindura imibereho ye.”

Abakoze ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali bavuga ko izakoreshwa hibandwa ku nkingi eshatu ari zo: Ubukungu, Imibereho Myiza n’Imiyoborere.

Mu rwego rw’ibikorwa remezo Leta imaranye igihe intego y’uko mu 2024, buri Munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi.

Ku byerekeye amashanyarazi, hari imibare ivuga ko amaze kugera ku Banyarwanda ku kigero kirenga 70%.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Akarere gafite amashanyarazi 100% ni Akarere ka Kicukiro, iyi mibare kakayisangira na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku byerekeye imihanda, Umujyi wa Kigali urateganya kuzubaka ireshya na Kilometero 69,8.

Iyi yagenewe ingengo y’imari ya Miliyari  Frw 17,2.

Ibindi bilometero 20 bizubakwa n’abaturage ubwabo ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubunganire.

Mu kubunganire, ubuyobozi bw’uyu Mujyi bwateguye Miliyari Frw 1,5.

Kugira ngo imihanda irusheho guha serivisi abatuye Umujyi wa Kigali, hari na gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi ndetse n’aho bazitegerereza hakongerwa kandi hakaba hameze neza k’uburyo uhategerereje imodoka aba aguwe neza.

Nk’uko bimeze ku mijyi minini, abayituye baba bakeneye aho bazajya bidagadurira, kandi bakahakorera siporo.

Niyo mpamvu hari ibyanya bine bizatunganywa, hubakwe ibiraro byo mu kirere bigabanya imihanda yo hasi n’iyo mu kirere.

I Kanyinya hazubakwa ikiswe Kanyinya Hiking Site.

Ni igice cyagenewe siporo yo guterera.

Mu mezi make ashize, Minisiteri ya siporo yatangaje ko igiye gukorana n’Umujyi wa Kigali hakubakwa sitade nto z’imikino itandukanye zazafasha urubyiruko kuzamura impano zo gukina imikino itandukanye.

Umujyi wa Kigali utanganza ko ufite gahunda yo kuvugurura ahantu hatuwe hacucitse, bita utujagari.

Ingengo y’imari yagenewe iryo vugurura ingana na Miliyari Frw 11,5.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Rugaza Julian, avuga ko uduce tuzavugururwa ari utwa Nyabisindu na Nyagatovu mu Karere ka Gasabo; Gitega mu Karere ka Nyarugenge na Gatenga muri Kicukiro.

Tuzashyirwamo imihanda, amashyarazi, amatara yo ku muhanda n’amazi meza.

Muhima na Gatsata naho hazubakwa inzu zigezweho hakaba harateguriwe Miliyari  Frw 2.

Ahitwa Mpazi n’aho hazubakwa inzu zigezweho zizaturwamo n’abaturage bazavanwa ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyuma yo kubona ko ‘Car Free Zone yagiriye akamaro abantu benshi,  Umujyi wa Kigali watangaje ko washyizeho gahunda yo kuvugurura ahitwa ‘Imbuga City Walk’.

‘Imbuga City Walk’ igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe imurikagurisha, intebe rusange z’abashaka kuganira no kuruhuka kandi hakaba hari murandasi (WiFi), ubwiherero rusange n’ibindi.

Imbuga City Walk izavugurwa yongererwe ubuso igere ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Kuyivugurura byateganyirijwe Miliyoni Frw 600.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version