Umuvugizi Wa RDF Yahawe Ipeti Rya Brigadier General

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare. Umwe muri bo ni Col Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi  w’Ingabo z’u Rwanda wahawe ipeti rya Brigadier General.

Niwe muvugizi w’ingabo z’u Rwanda wa mbere  uhawe ipeti ryo ku rwego rwa Jenerali.

Col Rwivanga yahawe ipeti rya Brigadier General

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare batatu bari basanganywe ipeti ya Brigadier General abaha irya Major General.

Abo ni Brig Gen Vincent Nyakarundi usanzwe uyobora ubutasi bwa Gisirikare, Brig Gen Ruki Karusisi usanzwe uyobora  umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda na  Brig Gen Willy Rwagasana usanzwe uyobora ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

- Advertisement -
Abandi basirikare batatu bahawe ipeti rya Major General
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version