Kigali Hari Imihanda Yafunzwe ‘By’Agateganyo’

Abatuye ibice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali bazindutse basanga hari imihanda ifunzwe. Umunyamakuru wa Taarifa yasanze zimwe mu modoka zitwara abagenzi zabuze aho zinyura ndetse n’izari zafashe inzira zageraga imbere zikahasanga akagozi kazibuza gukomeza.

Mbarushimana wari utwaye imodoka itwara abagenzi yabwiye Taarifa ko yabyutse ajya gutwara imodoka atazi ko hari inzira zitakiri nyabagendwa.

Taarifa yamusanze aturutse Kimironko ageze kwa Lando asanga bitemewe gukomeza ngo urenge ahateganye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Gutaka ngo asubire inyuma byabaye ingorabahizi.

- Advertisement -

Ati: “ Inzira ntibwira umugenzi! Nari nabyutse nta makuru mfite y’uko imwe mu mihanda ya Kigali ifunzwe, nibwo nageraga imbere ngahura n’iki kibazo. Ubu ngiye kwinginga ndebe ko bamfasha byibura ngakata nkajya kureba ahandi nca.”

Umumotari witwa Karambizi nawe yahuye n’icyo kibazo ariko we atubwira ko n’ubwo gukomeza iyo nzira ifunze atabikora, ariko kuko atwaye moto ari bushobore kubona uko akata agaca ahandi.

 Ikintu cya mbere ni amakuru…

Aba bashoferi n’abagenzi bari batwaye biragaragara ko baraye batamenye amakuru y’uko hari imihanda Polisi n’Umujyi wa Kigali baraye bafunze.

Itangazo ryo kumenyesha Abanyarwanda muri rusange n’abanya Kigali by’umwihariko ko hari imihanda iraye ifunzwe ryaraye riciye ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

Riragira riti: “Turabamenyesha ko kubera isiganwa ryo kwiruka n’amaguru rya Kigali International Peace Marathon rizaba kuwa 20 Kamena, 2021, imihanda ikurikira iraba ifunze guhera saa sita n’igice z’ijoro kugeza saa cyenda z’amanywa.”

Iyo mihanda ni …. umuhanda uva Kinamba ujya Minagri uzaba ufungiye kuri KG 645 St Round About ya Kacyiru kandi umuhanda uva mu Kabuga ka Nyarutarama ujya kuri MTN center uzaba ufungiye ahitwa kwa Ndengeye…..

Umuhanda Kimironko- Chez Lando uzaba ufungiye ku muhanda KG 2 St ujya Kibagabaga, umuhanda Kanombe- chez Lando uzaba ufungiye ku muhanda KG 107 St unyura kuri Prince house, umuhanda uva mu Mujyi ujya Kimihurura uzaba ufungiye kuri KG 651 St Kimicanga…

Imihanda iri bukoreshwe muri ririya siganwa

Ubuyobozi bwa Polisi bwari bwamenyesheje abaturage ko aho hose hazaba hari abapolisi  kugira ngo bazabafashe kubayobora mu yindi mihanda yo kwifashisha hagati aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version