Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije imikino itatu yihariye itari isanzwe ikinwa mu Rwanda mu gihe cya Car Free Day. Iyo mikino ni Mini golf, E-road biking, Basketballl 3×3 n’uwo bita Road tennis.
Mini-Golf ni umukino ukinwa nk’uko abasanzwe bakina Golf babigenza ariko wo ukinirwa ku kibuga gito.
E-road biking wo ukinwa abantu banyonga igare ritava aho riri ariko bakabarirwa ibilometero bashingiye k’umuvuduko uba ubarwa n’icyuma gikora nka mudasobwa kiba kiri imbere y’unyonga iryo gare.
Undi mukino wa gatatu ni Basket ikinwa n’abantu batatu kuri buri ruhande bita Basketball 3×3.
Hari kandi n’umukino bita Road Tennis, uyu ukaba warageze mu Rwanda mu minsi mike ishize uvuye mu kitwa cya Barbados.
Intego ya Kigali Car Free Day nk’uko inzego z’uyu mujyi zibivuga, ni ukugira ngo abaturage bagire umwanya wo gukorera siporo mu mihanda itarangwamo ibinyabiziga, bityo bagire ubuzima bwiza ariko n’ibidukikije birengere mu rugero runaka.
New games in Kigali #CarFreeDay
– Mini golf
– E-road biking
– Basketballl 3×3
– Road tennis. pic.twitter.com/hpUFwvMfbD— City of Kigali (@CityofKigali) December 18, 2022
Abatabiriye Kigali Car Free day yo kuri uyu wa 18, Ukuboza, 2022 banasuzumwe indwara zitandura ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa niwe yifatanyije n’abaturage b’Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange.
Niyo Car Free day ya nyuma y’umwaka wa 2022
Ni igikorwa kiba kabiri buri kwezi.