Kigali Heights Yagurishijwe Miliyari Frw 43

Mu kiganiro cyahawe abanyamakuru kuri uyu wa Mbere abari basanzwe babyaza umusaruro Kigali Heights bavuze ko bayigurishije n’ikigo cy’ubucuruzi YYUSSA Company Ltd ku giciro cya Miliyari Frw 43 zirengaho.

Kigali Heights ihereye mu gikari cya Kigali Convention center, ikaba inzu ngari ikorerwamo n’ibigo bitandukanye birimo Java House ndetse na za Banki zitandukanye.

Yatashywe mu mwaka wa 2016 bikozwe na Perezida Paul Kagame.

Ikigo cyari gisanzwe gicunga Kigali Heights kitwa Fusion Capital Limited cyayigurishije uko yakabaye 100%.

Yussuf Karinganire uyobora YYUSSA Company Ltd

Yussuf Karinganire uyobora YYUSSA Company Ltd yavuze ko badateganya guhindura ibiciro abakodeshaha ibyumba bya Kigali Heights bari basanzwe bishyura ahubwo ngo bazasana utuntu duke yari imaze kwangirikamo.

Uwayoboraga Ikigo Fusion Capital Limited cyacungaga Kigali Heights niwe watangaje ko iki kigo cyagurishijwe kuri kiriya giciro.

Umuyobozi wa Fusion Capital Limited yayoboraga Kigali Heights

Ikigo YYUSSA Company Ltd gisanzwe gifite izindi nyubako zikomeye nka Makuza Peace Plazza na MTN Center, iyi ikaba iri hafi kwagurwa ikaba umuturirwa.

Kuba iguze na Kigali Heights ni indi ntambwe iteye mu kuzamura urwego rwayo mu kubyaza umusaruro inyubako ngari z’i Kigali.

Ku ruhande rwa Kigali Heights Investment Company, ba nyirayo bashimye Leta y’u Rwanda ko yabafashije mu bucuruzi bwabo kuva batangira gukorera mu Rwanda muri za 2011.

Banashimye ubufasha RDB yabibashijemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version