Umuyobozi Wa Televiziyo Y’u Rwanda Yeguye

Munyangeyo Dieudonné Kennedy wayoboraga  Televiziyo y’u Rwanda yeguye ku buyobozi bwayo nyuma y’uko WASAC itangaje ko yasanze ayiba amazi.

Niwe watangaje ko yeguye hanyuma RBA nayo itangaza ko yemeye ubwegure bwe mu itangazo yashyize kuri X.

RBA ivuga ko Munyangeyo yatangaje ko ‘yeguye ku mpamvu ze bwite’.

Icyakora amakuru avuga ko uyu muyobozi yari amaze igihe runaka agaragaza imyitwarire idahwitse.

Byaje guhuhuka ubwo WASAC yatangazaga ko iherutse kugenzura isanga ari mu bayiba amazi.

Ngiri itangazo rya WASAC rivuga kuri uyu mugabo

Kuri uyu wa Mbere taliki  14, Ukwakira, WASAC yatangaje ko taliki 10, Ukwakira 2024, Munyangeyo yafashwe akoresha amazi ‘atanyuze muri mubazi’.

WASAC yavuze ko ibi yabikoreye aho atuye muri Zindiro mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Abakozi ba WASAC barabaze basanga akwiye kwishyura Miliyoni Frw 1 akanishyura andi mazi yakoresheje mbere y’uko avumburwa.

Igitangaje ni uko WASAC yahise isiba ubu butumwa kuri X  nyuma yo kubona ko buteje sakwe sakwe.

Gusa isaba abafatabuguzi bayo kureka kwiba amazi ahubwo bakishyura neza ayo bakoresheje.

Ku ruhande rwa RBA, iki kigo cyatangaje ko Televiziyo y’u Rwanda itazahwema guha Abanyarwanda serivisi nziza.

Itangazo ryayo rikomeza rigira riti “Tuzakomeza gutuma Televiziyo Rwanda ikorera abadukurikira, ibishyizeho umutima kandi mu buryo bunoze.”

Ubuyobozi bwa RBA buvuga ko butazahwema guha Abanyarwanda serivisi nziza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version