Meteo Rwanda yatangaje ko ku wa 25 Nzeri 2026 hagati ya saa 18:00 na saa 00:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo no mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Bugesera, Nyabibu, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe.
Hagati aho haraba harimo umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 6m/s.
Ku wa 26 Nzeri 2026 hagati ya saa 00:00 na saa 06:00 hateganyijwe ibicu byiganje mu Turere twose tw’Igihugu.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 5m/s.
Meteo Rwanda itangaza ko igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe ejo mu gitondo ni 13℃ mu Karere ka Nyabihu.

