Muri Kaminuza yigisha imibare na siyansi iri mu Murenge wa Niboye Akagari ka Nyakabanda mu Karere ka Kicukioro haherutse gutahwa icyumba abahanze udushya bakoresheje ubwenge buhangano bazajya bicaramo bakatubyaza umusaruro.
Ni icyumba bise AIMS Incubation ‘Eureka Mu Rugo’.
Eureka ni ijambo ry’Ikigereki rigaragaraza gutangara igihe umuntu avumbuye ikintu gikomeye rikaba ryaravuzwe mbere n’umuhanga mu bugenge w’Umugereki wo mu cyo hambere cyane witwaga Archimédès.
Uyu muhanga yavutse mu mwaka wa 287 atabaruka mu mwaka wa 212 Mbere y’Ivuka Rya Yezu Kristu.
Abayobozi bo muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi, Africa Institute for Mathematical Sciences, AIMS, bavuga ko icyo cyumba kigamije gufasha abafite iyi mishinga kubona aho bayitunganyiriza, hazira urusaku n’akaduruvayo.
Umuyobozi muri AIMS- Rwanda ushinzwe ishami ryitwa AIMS Industry Initiative rishinzwe gufasha abarangije muri Kaminuza kujya ku isoko ry’umurimo witwa Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo avuga ko intego yo gushyiriraho abantu aho gukorera iriya mishinga ari uburyo kubaha aho bakunguranira ubumenyi.
Ati: “ Muri Kaminuza aho ari aho hose ku isi haba ari ahantu ho gukorera ubushakashatsi no guhanga udushya. Incubation Eureka Mu Rugo yagenewe guhurirwamo n’abantu bagatekereza kandi bagakora imishinga iremereye izagirira u Rwanda akamaro”.

Kuri we, hariya hantu hazafasha abazagana kubona ahantu heza ho guhangira udushya.
Avuga ko haje hunganira muri Norresken, iki kikaba ikigo gikorera mu Mujyi hafi y’aho CHUK yubatse gishobora kwakira abantu benshi bafite imishinga migari bakabona aho bigira uko yakwagurwa mu buryo bwose.
Abantu bose bize muri iriya Kaminuza cyangwa abandi babishaka bemerewe kujya gukorera imishinga yabo muri AIMS Incubation Eureka Mu Rugo.
Jeannette Musabyimana ni umwe mu bakoze imishinga izifashisha ubwenge buhangano mu gukemura kimwe mu bibazo yabonye biri mu burezi bw’u Rwanda.
We na mugenzi we bakoze icyo bise ‘Gira Ubumenyi AI”, ikaba gahunda ikoresha ubwenge buhangano mu gufasha abana kumva neza ibyo abarimu babigisha.
Avuga ko ubwinshi bw’abanyeshuri mu ishuri rimwe butuma hari abadakurura neza ibyo mwarimu yabigishije.
Kutumva neza mwarimu bituma hari bamwe kiwga birambira bakarivamo, abandi bagasibira bya hato na hato.
Ati: “ Twakoze ikoranabuhanga rifata amasomo abarimu batanze mu ndimi z’amahanga(Icyongereza) rikayahindura mu Kinyarwanda bikorohera abana kubyumva. Rifata amagambo akomeye yo mu Cyongereza rikayashyira mu Kinyarwanda abana bakabyumva bitabagoye”.
Abenshi mu banyeshuri biga amashuri abanza ni abo mu cyaro.
Kubera iyo mpamvu, bagorwa no kumenya no kumva neza indimi z’amahanga nk’uko bimeze kuri bagenzi babo bo mu Mijyi (cyane cyane uwa Kigali) aho abenshi mu babyeyi baba bazi izo ndimi bikorohera n’abana babo kuzimenya kare.
Musabyimana avuga ko icyo bifuza gufashwa ngo umushinga wabo ugere kuri benshi ari ukuwumva no kumva akamaro ufitiye benshi.
Icyakora ngo n’ibitekerezo birakenewe ngo ibintu birusheho kunozwa.
Prof Sam Yala uyobora Ikigo AIMS-Rwanda avuga ko gushyiraho ahantu nka hariya biri mu ntego zagutse z’iki kigo zo gufasha abantu kwagura ubuhanga bwabo no kububyaza imishinga itanga ibisubizo ku gihugu.

Yavuze ko AIMS Incubation Eureka Mu Rugo ifunguye ku bafite ibitekerezo babona ko byabyara ibisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda.