Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Miliyoni $100 Zigiye Gushorwa Mu Gutwara Abantu Mu Buryo Bwa Rusange Buvuguruye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Kigali: Miliyoni $100 Zigiye Gushorwa Mu Gutwara Abantu Mu Buryo Bwa Rusange Buvuguruye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2025 4:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
u Rwanda rurashaka kubaka uburyo bunonosoye bwo gutwara abantu n'ibintu.
SHARE

U Rwanda rwahawe Miliyoni $ 100  ni ukuvuga arenga Miliyari Frw  144 yo kunoza ubwikorezi  bw’abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Inama y’ubutegetsi ya Banki y’isi niyo yaraye yemeje iby’ayo mafaranga azafasha mu gushyira mu bikorwa umushinga wiswe  ‘Rwanda Urban Mobility Improvement (RUMI)’, ugamije gutanga ibisubizo ku bwikorezi  bitangiza ibidukikije.

Ibyo ayo mafaranga azakora birimo kubaka ikigo gikomatanyije imirimo yo gutwara abantu, gushyiraho imihanda yihariye ya za bisi, kongera inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zihuza ahantu hatandukanye, no gutangira gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi no kubaka sitasiyo zazo.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko uwo mushinga uzafasha abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko kubona imirimo.

Uyu muyobozi ati: “Bizafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yawo yo koroshya ubwikorezi bwa rusange, kuba umujyi ukeye kandi unabungabunga ibidukikije. Bizoroshya ingendo kandi abantu babeho batekanya”.

Banki y’Isi ivuga ko mu Mujyi wa Kigali byibura umuntu umwe muri batatu ari we ushobora kugera ku kazi mu gihe cy’isaha, yakoresheje uburyo butwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ubuyobozi bwa Banki y’isi buvuga ko ariya mafaranga azifashishwa mu kubaka uduhuzanzira dufasha abantu kugera ku mirimo, ku ishuri n’ahandi mu buryo bworoshye no gutuma Gare ya Nyabugogo iba imwe muri gare  nziza zo mu Karere.

Biteganyijwe ko niyuzura izajya yakira abagenzi ibihumbi 180 bitarenze umwaka wa 2030.

TAGGED:BisifeaturedImihandaKigaliubwikorezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gusura Umunara Wa Eiffel Byahagaritswe
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri W’Intebe Wa Niger
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?