Kigali: Minisports Yatangaje Amasaha Ntarengwa Ya Siporo

Minisiteri ya  Siporo n’Umuco yatangaje ko siporo yemewe mu Mujyi wa Kigali ari ikorerwa mu ngo ariko abashatse kuyikora ku giti cyabo bakayikorera mu midugudu yabo kandi guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mu gitondo.

Minisiteri ya siporo n’umuco ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku byemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18, Mutarama, 2021.

Hari hashize iminsi abatuye Kigali bagaragara mu mihanda mu masaha y’umugoroba bakora Siporo.

Umuturage wo mu murenge wa Niboyi witwa Muneza Yves ati : «  Byari bimaze gukabya abantu ari benshi. Kuba abantu bahuraga ari benshi kandi bakagenda begeranye bari no mu byiciro by’imyaka itandukanye byari biteje akaga ko hari bamwe bakwanduza abandi. »

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko gukora siporo nimugoroba ari byo byiza kuko umuntu aba yiriwe mu rugo bityo kuyikora nimugoroba bikaba byatuma arambura imitsi.

Yatubwiye ko kubera ko ibihe Kigali irimo ari ibihe bibi, abantu bagombye kumva ayo mabwiriza buri wese agakora siporo uko byagenwe na Minisports.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version