Elayono Yitiriwe Korali y’i Remera Yari Iki?

Mu mavanjiri ya Mariko, Luka na Yohana niho hakunze kugaragara izina Elayono. Amavanjiri ubundi ni ane: Iya Matayo, Mariko, Luka na Yohani.

Elayono ivugwa wari umusozi uherereye mu nkengero za Yeruzalemu ahitwa Betifage.

Mbere gato ya Pasika nibwo Yesu/Yezu yatumye abigishwa be ngo bajye muri rumwe mu ngo zari i Elayono bamuzanire indogobe bari buhasange.

Yesu/Yezu yatumye babiri mu bigishwa be ati: “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire. 3Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”

- Advertisement -

Ushatse kubyisomera wareba muri iyi mirongo:Mar 11.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19.

I Kigali mu Murenge wa Remera muri Gasabo hari Korali yiyitiriye uriya musozi.

Ivuga ko ikora  umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Niyo muri ADEPR Remera.

Iherutse gusohora  indirimbo y’Amashusho ikubiyemo ubutumwa buvuga ku gukomera kw’Imana k’umuntu uyiringira.

Iyi ndirimbo yitwa ‘ Abiringiye Uwiteka’.

Mu magambo ayigize abaririmbyi  bahamagarira abantu bose ‘ Gukomera Ku Imana kuko uyiringiye ahora mu mahoro.’

Umuyobozi w’abaririmbyi muri Korali Elayono, Shyaka Callixte avuga ko iriya  ndirimbo itanga ubutumwa bushimangira ugukomera kw’Imana ku buzima bw’abayubaha.

Yagize ati “Igitekerezo cy’indirimbo gishingiye ku gukomera  kw’Imana. Kuko uwubaha Imana iramurinda.  hari ibidashobokaga ariko kuberako urinzwe n’Imana ikagira uko ibigenza neza. Yubakiye ku nkuru y’ibyo Imana igukorera nawe ukabona bitangaje, utabikekaga.’’

Yatanze urugero kuri Korali yabo, avuga ko hari ibyo babonaga bigoranye ariko Imana igaca inzira.

Ati “Kera warebaga ahazaza ha korali yacu  ukabona ntaho ariko Imana yahinduye amateka. Ibyo byose nuko twagumye Ku Uwiteka tumuhanga amaso. Hari ibintu byinshi Imana yahinduye.’’

Korali Elayono yasohoye indirimbo ya mbere y’amashusho mu zigera ku icumi ziri kuri Album yayo ya  kabiri iteganya gusohora vuba aha.

Icyitonderwa: Taarifa si ikinyamakuru gishingiye ku idini iryo ariryo ryose.

Korali Elayono y’i Remera
TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version