Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2025 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urumogi ni ikiyobyabwenge kiri mu bikomeye nk'uko amategeko abiteganya.
SHARE

Hagati y’impera za Mata n’intangiriro za Gicurasi, 2025 ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatiye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ibilo birenga  50 by’urumogi n’udupfunyika 63 twarwo.

Urwinshi muri rwo ruturuka mu Karere ka Rubavu rukinjira ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’uko Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabibwiye Taarifa Rwanda.

Avuga ko nta  hantu wavuga ko rwiganje kurusha ahandi mu Mujyi wa Kigali ahubwo akemeza ko urusanga henshi mu batuye uru mujyi biganjemo urubyiruko.

Abapolisi bambaye mu buryo butandukanye bafata abazana icyo kiyobyabwenge bagasanga baba bakivanye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Gahonzire, mu gusobanura umuhati Polisi ishyira mu gufata abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge, avuga ko tariki 25, Mata, hari umugabo wafatiwe mu modoka ifite ikirango cyo muri DRC wari waruhishe muri moteri yayo.

Ezéchiel uwo yafatanywe ibilo birindwi yari yahishe muri moteri, afatirwa mu Murenge wa Gatsata.

Tariki 01, Gicurasi, nabwo hafashwe urumogi rwari ruri mu modoka ifite ibirango bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, basangamo ibilo 37 bipfunyitse mu mashashi.

CIP Gahinzire ati: “ Uwo muntu tukimara kumufata nibwo yatweretse uwo yari aruzaniye utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, dusatse uwo mugore tumusangana ibindi bilo 6.5 by’urumogi”.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki 06, Gicurasi, 2025 nabwo Polisi yafatiye mu Murenge wa Nduba abasore babiri bari kugurisha urumogi rwari rupfunyitse mu dupfunyika 63, bafatirwa mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga, Umudugudu wa Nyange.

Aba bafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Abafashwe uyu munsi ni Girumuremyi Thomas w’imyaka 30 na Nziza Edgar Robert w’imyaka 25.

Hamwe n’urumogi bafatanywe, bahise bajyanwa kuri RIB ya Nduba ngo ubugenzacyaha bukore akazi kabwo.

CIP Wéllars Gahonzire avuga abajya mu bucuruzi bw’urumogi bakwiye kubureka ko aho barukura, aho barucisha n’aho barugurisha ‘hazwi’.

Abajijwe abo Polisi yasanze biganje mu barunywa, Gahonzire yavuze ko urubyiruko ari rwo rwinshi, akavuga ko abenshi muri rwo ari abishoboye.

Mu magambo make, itegeko rivuga ko umuntu uhamijwe gutunda, gukwirakwiza no gucuruza urumogi, akabihamwa n’urukiko ahanishwa ‘gufungwa burundu’ n’ihazabu ya Miliyoni zirenze Frw 20 ariko zitari munsi ya Miliyoni Frw 30.

Urumogi mu Rwanda rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

TAGGED:GahonzirePolisiUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…
Next Article Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?