Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Urumogi ni ikiyobyabwenge kiri mu bikomeye nk'uko amategeko abiteganya.

Hagati y’impera za Mata n’intangiriro za Gicurasi, 2025 ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatiye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ibilo birenga  50 by’urumogi n’udupfunyika 63 twarwo.

Urwinshi muri rwo ruturuka mu Karere ka Rubavu rukinjira ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’uko Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabibwiye Taarifa Rwanda.

Avuga ko nta  hantu wavuga ko rwiganje kurusha ahandi mu Mujyi wa Kigali ahubwo akemeza ko urusanga henshi mu batuye uru mujyi biganjemo urubyiruko.

Abapolisi bambaye mu buryo butandukanye bafata abazana icyo kiyobyabwenge bagasanga baba bakivanye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Gahonzire, mu gusobanura umuhati Polisi ishyira mu gufata abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge, avuga ko tariki 25, Mata, hari umugabo wafatiwe mu modoka ifite ikirango cyo muri DRC wari waruhishe muri moteri yayo.

Ezéchiel uwo yafatanywe ibilo birindwi yari yahishe muri moteri, afatirwa mu Murenge wa Gatsata.

Tariki 01, Gicurasi, nabwo hafashwe urumogi rwari ruri mu modoka ifite ibirango bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, basangamo ibilo 37 bipfunyitse mu mashashi.

CIP Gahinzire ati: “ Uwo muntu tukimara kumufata nibwo yatweretse uwo yari aruzaniye utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, dusatse uwo mugore tumusangana ibindi bilo 6.5 by’urumogi”.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki 06, Gicurasi, 2025 nabwo Polisi yafatiye mu Murenge wa Nduba abasore babiri bari kugurisha urumogi rwari rupfunyitse mu dupfunyika 63, bafatirwa mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga, Umudugudu wa Nyange.

Aba bafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Abafashwe uyu munsi ni Girumuremyi Thomas w’imyaka 30 na Nziza Edgar Robert w’imyaka 25.

Hamwe n’urumogi bafatanywe, bahise bajyanwa kuri RIB ya Nduba ngo ubugenzacyaha bukore akazi kabwo.

CIP Wéllars Gahonzire avuga abajya mu bucuruzi bw’urumogi bakwiye kubureka ko aho barukura, aho barucisha n’aho barugurisha ‘hazwi’.

Abajijwe abo Polisi yasanze biganje mu barunywa, Gahonzire yavuze ko urubyiruko ari rwo rwinshi, akavuga ko abenshi muri rwo ari abishoboye.

Mu magambo make, itegeko rivuga ko umuntu uhamijwe gutunda, gukwirakwiza no gucuruza urumogi, akabihamwa n’urukiko ahanishwa ‘gufungwa burundu’ n’ihazabu ya Miliyoni zirenze Frw 20 ariko zitari munsi ya Miliyoni Frw 30.

Urumogi mu Rwanda rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version