Kigali: Polisi Irashakisha Umuturage Wakoraga Inzoga Yitwa ‘Igikwangari’

Polisi y’u Rwanda iri gushakisha umugabo witwa Dany Irihamye kubera ko iherutse gusanga iwe ingunguru zirimo inzoga yitwa Igikwangari ingana na Litiro 1,680 ariko arayicika. Yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umukwabo wo gufata ziriya nzoga wabaye kuri uyu wa Mbere taliki 31, Ukwakira, 2022 nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage ko kwa Irihamye hakorerwa inzoga ‘zidasanzwe.’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabikoni ari bo batanze amakuru yatumye izi nzoga zifatwa.

Ati: “Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Irihamye hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zitwa ‘ibikwangari’ kandi ko hakunze kugorobereza insoresore zivugwaho gukora urugomo n’ubujura.”

- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro

Nyuma yo kujya mu rugo rw’uriya mugabo hakasanga ziriya nzoga, undi yarabimenye kare arabacika, ubu ari gushakishwa.

Ni umugabo wu mu Mudugudu wa Nyabikoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Aho yari atuye bamuhimbaga Kazungu.

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa zikangizwa kuko n’ubundi zingiza abantu buhoro buhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo, Kalisa Musoni,  yasobanuriye abaturage ububi n’ingaruka z’inzoga z’inkorano, zirimo kuba zangiza ubuzima  bw’umuntu uzinywa zikanateza  ubukene ku muryango we.

Akenshi zituma uwazinyoye akazimenyera, ahuma.

Yabashishikarije kwirinda kuzinywa, abazikora nabo abasaba gushora imari mu mishinga yemewe n’amategeko bakiteza imbere aho gushakishiriza mu bucuruzi bubujijwe.

Inzoga y’igikwangari ikorwa ite?

Abakora izi nzoga bafata isukari, amasaka make, umusemburo ushyirwa mu migati cyangwa amandazi, bakabivanga barangiza bagacanira amazi yamara gushyuha bagafata amatafari ahiye bakayasya ubundi bakavanga na rwa ruvange twavuze haruguru kugira ngo rugire ibara ritukura.

Nyuma bafata ibyo byose bakabitara, nyuma y’igihe runaka, bakabyarura ubundi bakagurisha abaturage.

Taarifa yamenye ko icupa rimwe ry’inzoga y’igikwangari rigura hagari ya Frw 800 na Frw 1000.

Birumvikana ko rihenze kandi, ikibabaje kurushaho, rikaba ari n’uburozi.

Ababinywa bavuga ko baba bumva ari nk’izindi nzoga, ariko ngo bisindisha vuba kandi bigatinda mu muntu.

Icyo amategeko avuga kuri iki cyaha…

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019  ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version