Kazakhstan Irashaka Icyayi Kinshi Gituruka Mu Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka k’ubuhinzi, NAEB, gitangaza ko isoko ry’iki gihingwa muri Kazakhstan riri kwaguka cyane.

Ngo mu Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje hanze Toni 780.6 birwinjiriza $2,275,073.

Aho rwohereje icyayi kinshi ni muri Pakistan, Kazakhstan no mu Bwongereza.

Kazakhstan  yari kimwe mu bihugu  byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Kazakhstan nicyo gihugu mu byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete cyabonye ubwigenge nyuma y’ibindi.

- Advertisement -

Ni mu mwaka wa 1991.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri  Kazakhstan ivuga isoko ryabo rikeneye icyayi kinshi kuko ngo hagati y’umwaka wa 2022 n’umwaka wa  2025 rizazamukaho  6.62%.

Ikindi kandi ni uko icyayi cyinjiriza iki gihugu amadolari menshi akandi arushaho kwiyongera.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2025 icyayi kizaba kinyobwa henshi muri kiriya gihugu kubera ko ijanisha riri hagati ya  30%   na 3% by’iki kinyobwa rizaba rinyobwa mu tubari, resitora  n’ahandi hatari mu ngo z’abatuye Kazakhstan.

Mu mwaka wa 2023 kandi ngo ubwinshi bw’icyayi abanya Kazakhstan banywa buziyongera ho 9.2%.

Mu Cyumweru gishize kandi, u Rwanda rwoherereje amahanga ikawa ifite agaciro ka $2,988,640, ikilo kimwe kikaba cyaraguraga $7.1.

Ikawa nyinshi yoherejwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Buholandi, muri Koreya y’epfo, mu Busuwisi no muri Pologne.

Ibindi u Rwanda rwoherereje amahanga birimo ibikomoka ku matungo byarwinjirije $236,092, ibinyampeke byarwinjirije $1,542,940, ibinyamafufu byarwinjirije $231,698, ibinyamisogwe byarwinjirije $153,284, ibihwagari n’ibindi byo muri ubu bwoko bwarwinjirije 1,862,717 n’ibindi bihingwa byose hamwe byarwinjirije $619,696.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version