Kigali: Urusaku Rwo Muri EXPO 2024 Rubangamiye Benshi

I Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha hari byinshi byiza biri kuhamurikirwa kandi birimo n’udushya. Birimo amasafuriya ashobora guhisha amafunguro vuba, serivisi zigenewe abana, abakuru n’abandi. Icyakora kimwe mubyo abantu bavuga kibangamye ni urusaku.

Bamwe mu bahamurikira ibyo bakora babiherekeresha imiziki iremereye ku buryo hari abavuga ko ibangamye.

Ibigo bitandukanye bihamurikira ibyo bikora bibikora ari nako bitambutsa ubutumwa mu mizindaro iremereye igamije guhamagarira abantu kuza kugura, cyangwa se byibura no kwihera ijisho.

Si umuziki wamamaza ibyo bakora gusa ahubwo haba hari n’undi muziki usanzwe uri mu ndirimbo zigezweho.

Bamwe mu bitabiriye iri murika( Ifoto: Kigali Today)

Abahanga bazi ko umuziki mwinshi wangiza ingoma y’ugutwi, ukabangamira imitekerereze inoze ya muntu kandi ukaba intambamyi mu biganiro inshuti zigirana.

Kubera izo mpamvu n’izindi tutavuze, mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, Minisiteri y’ibidukikije yasohoye amabwiriza ya Minisitiri w’ibidukikije ku rusaku rurengeje ibipimo.

Ni amabwiriza yiswe AMABWIRIZA YA MINISITIRI WIBIDUKIKIJE N° 1004. YO KU WA 01/03/2024 RUSAKU RURENGEJE IBIPIMO, ashingiye ku Itegeko Nº 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 43 n’iya 53:

Muri ayo mabwiriza handitse ko Minisitiri w’ibidukikije ashingiye ku Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 267;

Ashingiye kandi ku Itegeko Nº 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12, iya 20, iya 25, iya 27, n’iya 48;

Agashingira no ku byemezo by’lnama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023,  yemeje amabwiriza agenga imyidagaduro iba mu ijoro n’urusaku rurengeje ibipimo;

Minisitiri w’Ibidukikije yashyizeho amabwiriza akurikira mu rwego rwo gukumira urusaku rurengeje ibipimo.

Ayo mabwiriza avuga ko ibipimo by’urusaku bipimwa muri desibeli (dBA) hifashishijwe igikoresho cyabugenewe gipima urusaku cyakorewe igerageza n’igereranyabipimo n’lkigo cy’lgihugu gitsura Ubuziranenge.

Ku bijyanye n’aya mabwiriza, ibipimo ni impuzandengo y’igipimo cy’urusaku rupimwe mu gihe cy’iminota 10 ikurikirana.

Imbere mu nyubako, aho urusaku rupimirwa ni kuri metero 1,5 uhereye aho urusaku ruturuka (urugero: indangururamajwi)

Urusaku rupimirwa ahantu hose hegereye izo nyubaku kurusha ahandi

ΙΒΙΡΙΜΟ BYO HEJURU BY’URUSAKU BISHOBORA KWIHANGANIRWA

Amabwiriza ya Minisiteri y’ibidukikije avuga ko ku hantu urusaku rudashobora gusohoka ngo rugere hanze y’icyumba: dBA 95 ziba ziri hejuru y’iki gipimo, urusaku ruba rushobora kwangiza amatwi.

Ku hantu urusaku rushobora kurenga ahabera igikorwa, mbere ya saa yine z’ijoro (urugero: mu ihema, mu busitani, ku rubaraza, mu nzu/inyubako zisohora amawi arimo imbere,  dBA 85( Desibeli) ziba zishobora kwangiza amatwi y’abantu cyane cyane abana.

Bivuze ko urusaku ruri munsi y’urwo ruba rwakwihanganirwa.

Aya mabwiriza avuga ko Polisi y’u Rwanda ari yo ifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, ikabikorana n’izindi nzego.

Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bavugwagaho guhungabanya umudendezo rusange wa rubanda bakoresheje urusaku.

Mu mwaka  wa 2014 nabwo ikibazo cy’urusaku cyabaye kinini, Polisi isohorera itangazo kuri paji yayo ya Facebook ryihaniza ababangamira abandi binyuze muri ubwo buryo.

Polisi yavugaga ko urusaku ari rwinshi rutemewe kuko rubangamira umutuzo rusange wa rubanda ndetse hari n’insengero icyo gihe zafunzwe harimo n’urw’uwitwa Rwandamura ruri mu Karere ka Kicukiro ahitwa Sahara.

Mu mwaka wa 2014 Polisi yihanije abantu nk’abo.

Mu mwaka wa 2022 nabwo Polisi yacishije itangazo kuri X( icyo gihe yari Twitter) ivuga ko abantu bakwiye kwirinda urwo rusaku kuko rubangamira benshi.

Muri ubwo butumwa yasabye abantu kujya bayirangira aho bumvise urusaku nk’urwo kugira ngo ishobore kurukumira no kubagira inama ngo babireke, abatabikoze bakurikiranwe.

Imurikagurisha riri kubera mu Rwanda kuri iyi nshuro riri muri make ahabereye nyuma ya Guma mu rugo yatewe no kwirinda ko abantu banduzanya COVID-19.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi yaraye abwiye itangazamakuru  ko imurikagurisha rigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ariko rikaba n’amahirwe ku bamurika ngo berekane udushya mu byo bakora.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi

Ryitabiriwe n’abamurika 448, barimo 329 bo mu Rwanda n’abandi  119 baturutse mu mahanga.

Ku munsi ryitabirwa n’abantu bagera ku 5,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version