Abanyarwanda Borora Ingurube Bagiye Kwigira Ku Banyaburayi

Mu Mujyi wa Libramont- Chevigny mu Bubiligi haherutse kubera imurika ry’ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi bukorerwa mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ariko Abanyarwanda bororera ingurube mu Rwanda baritumiwemo ngo bigire kuri bagenzi babo.

Jean Claude Shirimpumu uyobora Ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda ( RPFA) avuga ko kwitabira Imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Foire de Libramont-2024) ari inyungurabwenge ku borozi b’ingurube bakorera mu Rwanda.

Iri murikagurisha ryatangiye taliki ya 26-29 Nyakanga, 2024.

Shirimpumu avuga ko we n’itsinda yari ayoboye basobanukiwe uko abaryitabiriye bagaburira amatungo yabo.

- Kwmamaza -

Si ukugaburira amatungo gusa ahubwo harimo n’uburyo bakurikirana icyororo cy’amatungo kugira ngo amatungo azavamo azabe afite amaraso meza.

Ibyo kandi ngo bigendana no kumenya uko intanga nziza zitoranywa n’uburyo ziterwa amatungo kugira ngo azatange amatungo afite amaraso meza, yororoka.

Kugira ngo ibyo bigerweho aborozi bo mu bihugu byo mu Bumwe bw’Uburayi bagira ibigo by’ubushakashatsi bibafasha gutegura intanga, bakoroherezwa kuzibona.

Abanyaburayi bagira aborozi babyibushya amatungo azabagwa kugira ngo abantu bazabone inyama zihagije zo kurya.

Bagira n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubika inyama zikamara umwaka kandi zitabitswe mu byuma bikonjesha.

Ku byerekeye ibyo u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ubworozi, Shirimpumu yabwiye abo Banyaburayi ko mu Rwanda intanga z’ingurube zigezwa ku borozi bikozwe na drones.

Ati: “ Byarabatangaje cyane bavuga ko Abanyarwanda bateye imbere”.

Mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ibyo bakora, aborozi b’Abanyarwanda bavuga ko bigiye kuri bagenzi babo bo mu Burayi akamaro ko kugira amakuru ku byo bakora.

Ni amakuru agendanye no kumenya uko amatungo yitabwaho, aho icyororo cyiza giherereye n’ibindi bituma umusaruro uzamuka.

Hagati aho, hari Abanyarwanda batangiye gukorera mu Rwanda imishinga y’ubworozi kugira ngo bazamure umusaruro wabwo ari nako bizamura ubukungu bw’igihugu cyabo.

Umwe muri bo akorera mu Karere ka Gisagara.

Shirimpumu yabwiye mugenzi wacu wa IGIHE ukorera mu Bubiligi witwa Karirima ko hari Abarundi bashaka ko Abanyarwanda babaha icyororo cy’ingurube zimeze neza.

Itsinda ry’Abanyarwanda batanu niryo ryari ryajyanye na Jean Claude Shirimpumu.

Itsinda ry’Abanyarwanda bagiye kwiga uko amatungo y’Abanyaburayi agaburirwa agakura neza

Imwe  mu mbogamizi aborozi bahura nayo ni ubuziranenge, ubwinshi n’igiciro cy’ibiribwa by’amatungo.

Ibi biterwa ahanini n’uko ibyo amatungo arya ari nabyo abantu bakenera ngo babirye.

Iyo ari bike, nko muri Afurika, bisaba kubisaranganya bityo ntibihaze abantu ntibinahaze amatungo.

60% byabyo biba igizwe n’ibigori kandi ibigori n’abantu barabikenera.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ivuga ko ishaka gutangiza ubukangurambaga bwo kubwira abantu akamaro ko kurya inyama z’ingurube, ntizibe akabenzi ko mu kabari gusa.

Ni umukoro uzagendana no kongera amabagiro, kongera ubwinshi bwazo no kuzishakira ibiryo bihagije.

Iby’ubu bukangurambaga byatangarijwe mu nama yahuje aborozi b’ingurube bihurije mu rugaga rwabo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubworozi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ndorimana Jean Claude mu mwaka wa 2023 yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gutunganya inyama z’ingurube kugira ngo zigire ireme ku rwego rwemewe n’abahanga mu mirire.

Ubworozi bw’amatungo magufi ni ukuvuga ingurube, inkoko, inkwavu…buri mu byo Leta ishyize imbere.

Guverinoma ishaka ko ayo matungo aba ariyo atanga ibikomokaho ibyubaka umubiri hanyuma inka zigatanga umukamo gusa.

Ibi birakorwa mu gihe mu Rwanda hataraboneka inka zihagije zitanga inyama.

Kongera umubare w’amatungo atanga inyama ariko bigomba kuzagendana no kubaka amabagiro agezweho kandi ari ahantu akwiye kuba koko.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yigeze kuvuga ko mu myaka itanu ishize, umusaruro w’ubworozi muri rusange wazamutse.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Inyama zavuye kuri toni zisaga ibihumbi 162 (162.470) mu mwaka wa 2018/2019 zigera kuri toni zisaga ibihumbi 185 (185.989) mu mwaka wa 2021/2022.

Ni umusaruro witezweho kuzakomeza kuzamuka uko icyororo cy’amatungo atandukanye kizakomeza konozwa no kongererwa ubwiza n’ubwinshi.

Mu Mibare: Uko Ubuhinzi N’Ubworozi Bihagaze Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version