Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: WASAC yatangije uburyo bwo gushyira abaturage amazi aho batuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: WASAC yatangije uburyo bwo gushyira abaturage amazi aho batuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 December 2020 8:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura Bwana  Aimé Muzola avuga ko ikigo ayoboye cyatangije uburyo bwo gushyira amazi abaturage batuye mu duce dukunze kuyabura. Avuga ko ubu ari uburyo bw’agateganyo bwo kubafasha kubona amazi mu gihe ikibazo cyo kubura kwayo kitarabonerwa umuti urambye.

Ibi bikorwa bya WASAC biri gukorerwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo ibice byo muri Kicukiro, Gasabo  na Nyarugenge.

Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko ibura ry’amazi mu bice by’Umujyi wa Kigali biterwa n’uko hari imiyoboro yayo iri gusanwa hakaba n’indi iri mirongo mishya iri guhangwa.

WASAC iri guha amazi abatuye ahantu 26 hatandukanye muri turiya turere.

Muzola avuga ko kugira ngo imiyoboro y’amazi iri gutunganywa irangire neza bizafata byibura umwaka.

Ati: “Iyo urebye usanga akazi turi gukora mu gushyiraho imiyoboro mishya no kunoza isanzweho bizadufata igihe kingana n’umwaka. Tugomba gushaka uburyo bwo gufasha abaturage kubona amazi mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo.”

Umuyobozi wa WASAC avuga ko amazi iri kugurisha mu nsisiro ijerekani imwe ya litiro 20 igura Frw 20.

Uyu mushinga uri guterwa inkunga n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Japan International Cooperation Agency( JICA).

Buri kigega kirimo amazi gifite ubushobozi bwo kubika angana na Litilo 10 000

 Abaturage bati iki?

Abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bavuga ko amazi yahendutse kandi ko babyishimiye.

Umwe muri bo witwa Uwemeyimana avuga ko mbere ijerekani imwe y’amazi yagurwaga Frw 150 ariko ubu bazajya bayigura Frw 20.

Avuga ko azajya asagura amafaranga azabafasha mu kwikenura.

Undi witwa Ndagiriyemungu avuga ko bazabona amazi ahagije ndetse bakabona nayo kuhira inka.

 Ivomo: The New Times

Taarifa

TAGGED:featuredGasaboKicukiroKigaliMuzolaNyarugengeWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Mu gukora Siporo muri Gym abantu bazajya bahana intera ya metero 2
Next Article Nyaruguru: Mwarimu asanga kongera 10% ku mushahara w’abarimu bifitiye akamaro bamwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?