Mu Rwanda
Kigali: WASAC yatangije uburyo bwo gushyira abaturage amazi aho batuye

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura Bwana Aimé Muzola avuga ko ikigo ayoboye cyatangije uburyo bwo gushyira amazi abaturage batuye mu duce dukunze kuyabura. Avuga ko ubu ari uburyo bw’agateganyo bwo kubafasha kubona amazi mu gihe ikibazo cyo kubura kwayo kitarabonerwa umuti urambye.
Ibi bikorwa bya WASAC biri gukorerwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo ibice byo muri Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.
Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko ibura ry’amazi mu bice by’Umujyi wa Kigali biterwa n’uko hari imiyoboro yayo iri gusanwa hakaba n’indi iri mirongo mishya iri guhangwa.
WASAC iri guha amazi abatuye ahantu 26 hatandukanye muri turiya turere.
Muzola avuga ko kugira ngo imiyoboro y’amazi iri gutunganywa irangire neza bizafata byibura umwaka.
Ati: “Iyo urebye usanga akazi turi gukora mu gushyiraho imiyoboro mishya no kunoza isanzweho bizadufata igihe kingana n’umwaka. Tugomba gushaka uburyo bwo gufasha abaturage kubona amazi mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo.”
Umuyobozi wa WASAC avuga ko amazi iri kugurisha mu nsisiro ijerekani imwe ya litiro 20 igura Frw 20.
Uyu mushinga uri guterwa inkunga n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Japan International Cooperation Agency( JICA).
Buri kigega kirimo amazi gifite ubushobozi bwo kubika angana na Litilo 10 000
Abaturage bati iki?
Abaturage bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bavuga ko amazi yahendutse kandi ko babyishimiye.
Umwe muri bo witwa Uwemeyimana avuga ko mbere ijerekani imwe y’amazi yagurwaga Frw 150 ariko ubu bazajya bayigura Frw 20.
Avuga ko azajya asagura amafaranga azabafasha mu kwikenura.
Undi witwa Ndagiriyemungu avuga ko bazabona amazi ahagije ndetse bakabona nayo kuhira inka.
Ivomo: The New Times
Taarifa
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda3 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga1 day ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere