Umwuka Ukomeje Kuba Mubi Hagati Ya Perezida Ruto Na Odinga

Perezida wa Kenya William Ruto yahaye gasopo umunyapolitiki Raila Odinga, amusaba guhagarika ibikorwa byo gusaba abantu kwigaragambya kuko ngo nabikomeza nawe bitazabura kumugira ho ingaruka.

Hashize iminsi abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Ruto bateguza ko hari imyigarambyo ikomeye izabera hirya no hino mu gihugu igamije kwamagana uko ibintu bihagaze muri iki gihe.

Mu rwego rwo kubabwira kuzibukira uwo mugambi, Perezida Ruto yatangaje ko Kenya ari igihugu kigendera ku mategeko, ko uwo ari we wese uzashaka kuyica bitazamuhira.

Yasabye Raila Odinga kureka ibyo ari gutegura, ahubwo agakorana na Polisi kugira ngo nihaba n’imyigaragambyo izakorwe ibizi.

- Kwmamaza -

Ruto yagize ati: “ Muvandimwe wanjye Odinga ugomba kumenya ko hari igihe ibintu biba bitagifite igaruriro. Ntabwo twakwemerera gukomeza gushyira igihugu mu gihirahiro.  Ntituzakubuza kwigaragambya ariko ibyiza ni uko wakorana na Polisi kugira ngo mutazateza rwaserera mu baturage, ubuzima bwabo bugahagarara.”

The Citizen Digital ivuga ko Perezida Ruto yabwiye abayobozi bo mu gice cya Nzoia County bari baje mu Biro bye ko Odinga agomba guhagarika rwaserera.

Avuga ko Odinga yateje rwaserera mu myaka 50 ishize bityo ko igihe kigeze ngo atange agahenge.

Nyuma y’uko William Ruto atangajwe ko ari we watorewe kuyobora Kenya mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, uwo bari bahanganye ari we Raila Odinga yanze kwemera ko ayo matora yaciye mu mujyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version