Kigali:Ba Rwiyemezamirimo Bahize Abandi Muri Afurika Bagiye Kubihemberwa

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera inama mpuzamahanga yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bahize abandi mu gukora imishinga ihindura ubuzima bwa benshi. Abahize abandi bazabihemberwa ku munsi wa kabiri w’iyi nama ni ukuvuga.

Abitabiriye iyi nama yiswe Africa’s Business Heroes bavuga ko Afurika ari umugabane ubereye ishoramari kubera ko ufite urubyiruko rukiri ruto, ubutaka bugari, amazi ahagije n’undi mutungo kamere.

Zahra Baitie-Boateng ushinzwe imikoranire y’ikigo gitegura iyi nama n’ibindi bigo ndetse no gutsura umubano, avuga ko bashyizeho biriya bihembo mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro.

Ni igishoro gitangwa hagamije ko imishinga yahize indi izashyirwa mu bikorwa mu nyungu za benshi.

Avuga ko umushinga uzahiga indi, uzahembwa $300,000.

Ati: “ Ni amafaranga azagirira akamaro ba rwiyemezamirimo kugira ngo babone uko bashyira mu bikorwa imishinga yabo. Ni imishinga baba baraduhaye tukareba uko iteguye hanyuma igahabwa amanota mbere y’uko tuyihemba.”

Umunyarwandakazi witwa Christelle Kwizera wigeze guhembwa ku nshuro yabanje, avuga ko $100,000 yahembwe byamufashije kugeza amazi mu ngo z’abaturage kuko ari nayo ntego yari afite.

Christelle Kwizera

Ashima abatangije iki gikorwa, akavuga ko kizagirira benshi akamaro kuko iyo imishinga ishyizwe mu bikorwa, inyungu igera ku wayitangiye ariko no ku bagenerwabikorwa muri rusange.

Kwizera afite ikigo gitunganya kandi kigakwirakwiza amazi hirya no hino mu Rwanda kitwa Water Access Rwanda.

Bari mu nama y’iminsi ibiri izatangirwamo n’ibihembo

Africa’s Business Heroes ni gahunda yatangijwe n’umuherwe Jack Ma.

Ba rwiyemezamirimo 1000 baturutse hirya no hino mu Rwanda nibo bitabiriye iki gikorwa.

Kuri uyu wa Gatanu hazahembwa abantu 10 batoranyijwe mu bantu 27,267 bari batanze imishinga yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version