Kigali:Uko Byifashe Ahagiye Kubera Ikiganiro Gihuza Ramos N’Abanyamakuru

Muri Kigali Convention Center hagiye kubera ikiganiro kiri buhuze abakinnyi ba Paris Saint Germain bamaze iminsi micye mu Rwanda.

Muri imwe mu nzu nini iki kiganiro kiri buberemo hari n’abandi bafana ba Paris Saint Germain barimo n’abafana b’aba bakinnyi ndetse n’abana bato batozwa kuzavamo abakinnyi beza bu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize bakaba barasuye ahantu nyaburanga hatandukanye harimo muri Pariki ya Nyungwe na Pariki y’ibirunga.

Bagiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru bavuye muri Pariki y’ibirunga nk’uko amakuru dufite abivuga.

- Advertisement -
Abafana ba Paris Saint Germain baje kureba ibyamamare bakunda
Ahagenewe abakinnyi bari bwicare
Abana baje kureba icyo cyamamare ku isi kitwa Ramos

Abo bakinnyi bakomeye ni  Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler.

Hari hashize igihe gito bitangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere , RDB , ko bariya bakinnyi bazasura u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobozi w’iki kigo Clare Akamanzi aherutse kuvuga ko bariya bakinnyi bazaza mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iriya kipe yo kwamamaza u Rwanda binyuze mu kiswe Visiti Rwanda.

Ati: “ Bazasura ahantu hatandukanye mu Rwanda no muri Pariki zose uko tuzizi.”

Clare Akamanzi avuga ko kubera ko bariya bakinnyi bazwi n’abantu benshi, bivuze ko aho bazasura hose abakunzi babo bazaba bahakurikiranira hafi bityo nabo bamenye u Rwanda.

Avuga ko icyo u Rwanda rushaka ari uko abanyamahanga barumenya ari benshi bakarusura bikarwinjiriza ariko nabo barugeramo bakumva baguwe neza.

Mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abaturage, yakomoje k’urukundo akunda Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

Icyo gihe yavuze ko kuba u Rwanda rukorana na Paris Saint-Germain bishingiye no kuba ifite n’abakinnyi beza.

Muri Nzeri, 2021 Perezida Kagame yasubije umunyamakuru  Clèophas Barore  ko Paris Saint- Germain ari ikipe nziza  ndetse mu bakinnyi beza ifite harimo na Messi, Neymar, Mbappé n’abandi.

Ubu u Rwanda rukorana n’amakipe abiri akomeye ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version