Umunyamabanga Uhoraho Wa Commonwealth Ari Mu Rwanda

Madamu Patricia Scotland usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza Patricia Scotland ari mu Rwanda mu ruzinduko yabonaniyemo na Perezida Paul Kagame.

Ku rukuta  rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu handitseho ko Perezida Kagame yaganiriye na Patricia Scotland ku ngingo zitandukanye zirimo n’imyiteguro ya CHOGM iri hafi kubera mu Rwanda.

Hagati aho ariko Patricia Scotland ari mu Rwanda mu yindi nama iri kubera mu Rwanda yiga uk ibihugu bya Commonwealth byakomeza kurwanya ruswa.

- Advertisement -

Ni inama ya 12 yitwa 12th Regional Conference of Heads of Anti-Corruption Agencies in Commonwealth Africa.

Inama ya CHOGM izaba muri Kanama, 2022. Ni inama yari bubere mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ariko irasubikwa kubera ko ubwandu bwa COVID-19 bwari bwinshi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version