Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kim Kardashian ‘Yatse Gatanya’ Na Kanye West
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibyamamare

Kim Kardashian ‘Yatse Gatanya’ Na Kanye West

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2021 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Icyamamare Kim Kardashian cyasohoye inyandiko isaba gatanya n’umugabo we Kanye West. Bombi ni ibyamamare bizwi ku isi hose kandi bari bamaze hafi imyaka irindwi babana, bafitanye abana bane.

Kim Kardashian yakoranye n’umunyamategeko ye witwa Laura Wasser bategura inyandiko isaba ko uyu mugore atandukana n’Umuraperi Kanye West.

Kim ashinga Kanye kutita ku rugo, gusesagura umutungo no kumuca inyuma.

Ikinyamakuru People Magazine kivuga ko bijya gucika byatangiye ubwo Kanye West yashakaga kwiyamamariza kuyobora USA.

Muri icyo gihe bivugwa ko Kanye yigeze gusaba Kim Kardashian gukuramo inda y’imfura yaje kuvuka bamwita North.

Ibi ariko Kanye West yarabihakanye.

Ikindi ni uko Kardashian avuga ko Kanye yigeze gutuka Nyina amwita umunyagitugu.

Yamwise ‘Kris Jong Un.’

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane ari bo: North(w’imyaka irindwi), Saint( w’imyaka itanu), Chicago( w’imyaka itatu), Psalm( afite amezi 21).

Umutungo w’ibi byamamare ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Umuryango wabo uba mu nzu n’ubusitani bifite agaciro ka miliyoni 60$.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, bivugwa ko Kim Kardashian we atuje mu mutima kurusha uko bimeze kuri Kanye West.

Kim ari kwita ku bana be kuko atakibana na Kanye West.

People Magazine ivuga ko Kanye muri iki gihe yiriranwa na bagenzi be baganira, basangira agahiye.

Urukiko nirwemeza ubutane, ibi byamamare bizagabana umutungo ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Inyandiko isaba gatanya
Bafitanye abana bane



Hambere urukundo rukiri rwose
TAGGED:featuredGatanyaIcyamamareKanyeKardashian
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwandakazi Yafatanywe Ibilo 80 By’Urumogi
Next Article Martin Fayulu Aravugwaho Kubiba Urwango Ku Banyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?