Kim Kardashian ‘Yatse Gatanya’ Na Kanye West

Icyamamare Kim Kardashian cyasohoye inyandiko isaba gatanya n’umugabo we Kanye West. Bombi ni ibyamamare bizwi ku isi hose kandi bari bamaze hafi imyaka irindwi babana, bafitanye abana bane.

Kim Kardashian yakoranye n’umunyamategeko ye witwa Laura Wasser bategura inyandiko isaba ko uyu mugore atandukana n’Umuraperi Kanye West.

Kim ashinga Kanye kutita ku rugo, gusesagura umutungo no kumuca inyuma.

Ikinyamakuru People Magazine kivuga ko bijya gucika byatangiye ubwo Kanye West yashakaga kwiyamamariza kuyobora USA.

- Advertisement -

Muri icyo gihe bivugwa ko Kanye yigeze gusaba Kim Kardashian gukuramo inda y’imfura yaje kuvuka bamwita North.

Ibi ariko Kanye West yarabihakanye.

Ikindi ni uko Kardashian avuga ko Kanye yigeze gutuka Nyina amwita umunyagitugu.

Yamwise ‘Kris Jong Un.’

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane ari bo: North(w’imyaka irindwi), Saint( w’imyaka itanu), Chicago( w’imyaka itatu), Psalm( afite amezi 21).

Umutungo w’ibi byamamare ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Umuryango wabo uba mu nzu n’ubusitani bifite agaciro ka miliyoni 60$.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, bivugwa ko Kim Kardashian we atuje mu mutima kurusha uko bimeze kuri Kanye West.

Kim ari kwita ku bana be kuko atakibana na Kanye West.

People Magazine ivuga ko Kanye muri iki gihe yiriranwa na bagenzi be baganira, basangira agahiye.

Urukiko nirwemeza ubutane, ibi byamamare bizagabana umutungo ufite agaciro ka Miliyari 20$.

Inyandiko isaba gatanya
Bafitanye abana bane



Hambere urukundo rukiri rwose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version