Kirehe: Umuforomo Akurikiranyweho Gusambanya Uwo Yari Agiye Kubyaza

Mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama haravugwa inkuru y’umuforormo ukorera mu kigo nderabuzima cy’uyu murenge watawe muri yombi n’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gusambanya umugore yari agiye kubyaza.

Iki cyaha bivugwa ko yagikoze taliki 23, Kamena, 2023.

Uwari ugiye kubyara niwe wabyivugiye, avuga ko yari avuye mu rugo akagera ku kigo Nderabuzima cya Mahama agiye kubyara ubwo yajyaga mu isuzumiro uwo muforomo w’imyaka 46, aramusambanya.

Uvugwa ko yasambanyijwe ni umugore muto kuko afite imyaka 23 y’amavuko.

- Advertisement -

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko “uwahohotewe yahise atabaza” uriya muforomo atabwa muri yombi ku wa 24 Kamena 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko ubugenzacyaha bwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha ibyo ari byo byose.

Ati: “Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo.”

Ubugenzacyaha buvuga ko umuntu wese uzakora icyaha icyo ari cyo cyose buzamugenza, hanyuma agakurikiranwa n’amategeko.

Umuforomo ukekwaho icyo cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe hagiye gutunganywa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Giteganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version