Rwandair Yatangiye Kujya i Paris Ntaho Ihagaze

Sosiyete y’indege z’u Rwanda zitwara abantu n’ibintu, Rwandair, kuri uyu wa Mbere yatangiye kujya mu Bufaransa mu Murwa mukuru Paris.

Ni urugendo izajya ikora ntaho ihagaze. Izajya ijyayo gatatu mu Cyumweru.

Aba mbere baraye bagezeyo, bahagurutse i Kigali. Indege ya mbere yaraye ihagurutse

Indege ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa sita n’iminota mirongo ine z’ijoro (00:40) ikaba iri bugere  i Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa tatu n’igice (9:30) byose ni tariki 27 Kamena 2023.

- Advertisement -

Abacuruzi n’abikorera mu bihugu byombi bavuga ko igiciro cy’ingendo cyari kiri hejuru ubu kigiye kugabanuka kuko batazajya batega kabiri.

Ikindi bagaragazaga nk’imbogamizi kigiye gukemuka ni ukwangirika kw’ ibicuruzwa kubera urugendo rurerure rwaterwaga no guhagarara ku indege ku bibuga bitandukanye.

Urugendo rwa Rwandair rwafunguye amarembo ahuza Kigali n’Ubufaransa ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere ibi bihugu byombi biherereyemo.

U Bufaransa  n’ibihugu bikoresha Igifaransa bihuriye mu muryango witwa Organisation Internationale de la Francophonie, OIF’, bigira uruhare rungana na  20% ry’isoko ry’ubucuruzi ku isi.

Ubusanzwe Rwandair ikora ingendo ebyiri z’imbere mu gihugu ndetse na 24 mpuzamahanga zerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Isi.

Ku mugabane w’Uburayi ijya Brussels mu Bubiligi n’i Londres mu Bwongereza.

Urugendo rw’i Paris ruje ari urwa gatatu mu Burayi, rukaba urwa 25 mu ngendo zose Rwandair ikorera hanze y’u Rwanda.

Kuva i Kigali kugera i Paris ni urugendo rw’amasaha umunani(8).

Rwandair iherutse gutangiza ku mugaragaro indege itwara imizigo yitezweho korohereza abacuruzi bohereza n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version