Ko Israel Yivuganye Umuyobozi Wa Hezbollah Biraza Gucura Iki?

Umuntu wese ushyira mu gaciro ntiyabura kwemeza ko kuba Israel yarishe umuyobozi wa Hezbollah byashegeshe uyu mutwe.

Hassan Nasrallah yari amaze imyaka irenga ayobora uyu mutwe washinzwe na Iran ngo uhangane na Israel.

Kumwica byatumye intambara isanzwe hagati ya Israel na Hezbollah ijya ku rundi rwego.

Ni urwego rukomeye kuko uretse na Hezbollah , n’indi mitwe ifashwa na Iran ishobora kuza muri iyo ntambara.

Iran yatumye Hezbollah iba umutwe wa gisirikare ukomeye ku buryo kuvuga ko Israel yapfa kuwuhangamura uko yiboneye byaba ari ukudashyira mu gaciro.

Uko bihagaze ubu, biragaragara ko Uburasirazuba bwo Hagati bwose bushobora kujya mu ntambara yeruye niba ibintu bikomeje gukomera.

Kugira ngo ibintu bigere aho ariko hari ibindi bikomeye bigomba kubibanziriza.

Birimo uko Hezbollah izitwara nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wayo, uko Iran izitwara nyuma y’urupfu rwa Nasrallah ndetse n’ibyo Israel iteganya gukora.

Ku byerekeye Hezbollah, ni ngombwa kwibuka ko kuba umuyobozi wayo mukuru yarishwe kandi bikaba nyuma y’urupfu rw’abandi bakomeye muri uyu mutwe, byayishegeshe.

Hari abemeza ko kwegura umutwe bizayigora cyane.

Abayobozi bayo barenga 20 bishwe mu bitero by’indege za Israel.

Abasigaye nabo bafite icyuho ndetse banatewe n’uko n’itumanaho bahoranye ryangijwe mu byumweru bicye bishize.

Ku rundi ruhande, uyu mutwe wiyemeje kurwanya Israel kugeza ku wa nyuma mu bawurimo.

Ubitse missiles nyinshi kandi muri iki gihe ufite abarwanyi benshi bamaze imyaka barwana muri Syria bashaka kwihorera kuri Israel.

Missiles za Hezbollah zifite ubushobozi bwo kurasa i Tel Aviv no mu yindi mijyi ya Israel.

Izo missiles rero irashaka kuzikiresha mbere y’uko Israel izisenya nk’uko hari n’izindi yasenye mu bitero byatambutse.

Ibyo biramutse bibaye kandi byaba ishyano kuko kwihorera kwa Israel kwaba ari kunini cyane.

Ikindi muri iki gihe kiri kwibazwa ni icyo(ibyo) Iran igiye kuzakora.

Urupfu rwa Nasrallah rwababaje Iran ku buryo yashyizeho icyunamo cy’iminsi itanu.

Apfuye nanone mu gihe Iran itaribagirwa urupfu rwa Ismael Haniyeh wayoboraga Hamas wiciwe muri Iran yaje mu muhango wo kurahiza Perezida wayo nawe wasimbuye mugenzi we wazize impanuka y’indege.

Urupfu rwa Nasrallah rwatumye abo muri Iran bashaka uko barindira umutekano Umuyobozi w’ikiremga Ayatollah Ali Khamanei ngo nawe atazahagwa.

Bisa n’aho Israel yabakuye umutima!

Rwaba urupfu rwa Hanniyeh, rwaba urwa Nasrallah nta na hamwe Iran irihorera.

Bitinde bitebuke ariko nibona uburyo izabikora.

Iran ishobora kuzabikora ibicishije mu mitwe y’abarwanyi ifasha ikorera hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati igize icyo bise “Axis of Resistance”.

Abo barimo n’aba Houthis bo muri Yemen n’indi mitwe ikorera muri Syria na Iraq.

Bashobora kuzihimura kuri Israel cyangwa ku nshuti yayo Amerika.

BBC yanditse ko icyo Iran izakora cyose igomba kubanza kubibara neza kuko bishobora kuzateza intambara ishobora kutazatsinda.

Israel nayo hari ibyo yatangiye gukora kandi ititeguye guhita ihagarika.

Hari ibihugu 12 baherutse kuyisaba gushyiraho agahenge k’iminsi 21 ariko yabateye utwatsi.

Ndetse uko bigaragara ifite gahunda yo gusenya ahantu hose hari missiles za Hezbollah mbere y’uko itangiza ibitero byo ku butaka.

Biherutse no gucibwamo amarenga ubwo ingabo z’iki gihugu zakoreraga imyitozo hafi y’umupaka na Lebanon.

Kwinjra muri Lebanon byo izabikora kandi mu buryo bworoshye gusa kuzavayo byo bishobora kuzasaba imyaka myinshi y’intambara ikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version