Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Konona Umutungo Wa Leta: REG Yarimbuye Amapoto Imaze Umwaka Ishinze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Konona Umutungo Wa Leta: REG Yarimbuye Amapoto Imaze Umwaka Ishinze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2023 11:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rya Sosiyete ishinzwe iby’ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga ryatangiye kurimbura amapoto y’amashanyarazi yari imaze umwaka ishinze. Ubuyobozi bwayo bwabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bayakuye aho bari barayateye kugira ngo imirimo yo kwagura umuhanda izatangira muri Kanama 2024 izabone aho ihera.

Hagomba kurandurwa inkingi 123.

Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’igihugu  buvuga  ko icyemezo cyo gukuraho inkingi zitwara intsinga z’amashanyarazi cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA) kubera kwagura umuhanda Kigali-Muhanga.

Byumvikanisha ko hashobora kuba harabaye ubwumvikane hagati ya REG na RTDA mbere yo gushyiraho ariya mapoto ndetse na mbere yo kuyarandura, impande zombi zikaba zarabivuganyeho, wenda nyuma ‘bikaza guhinduka.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe mu baturage avuga ko kubaka amapoto ukayarandura hashize umwaka umwe, bigaragaza guhuzagurika mu igena n’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga kuko umwaka ari igihe gito mu iterambere ry’ahantu cyane cyane h’Umujyi.

REG yabwiye itangazamakuru ko  kwagura uriya muhanda bizajyana no kongera guteraho andi mapoto ariho amatara meza ajyanye n’igihe.

Ubuyobozi bwayo buti: “  RTDA igiye kwagura uwo muhanda byabaye ngombwa ko zikurwaho kugira ngo umuhanda uzakorwe ujyeho n’amatara meza agezweho.”

Ikindi kandi ngo abantu ntibagombye kubigiraho impungenge kubera ko ayo mapoto hari ahandi azajyanwa gukoreshwa  mu wundi mushinga.

Ubuyobozi buvuga kandi ko umunsi imirimo yo gukora umuhanda yatangiye, bazavanaho n’inkingi zishaje mu Mujyi wa Muhanga.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yabwiye UMUSEKE ko imirimo nyirizina iteganyijwe gutangira muri Kanama 2024.

Ati “Kuri ubu harateganywa kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga igice cya mbere, mu gice cya Kabiri hakazakorwa umuhanda Muhanga-Akanyaru.”

Munyampenda avuga ko Leta irimo gushaka aho ingengo y’imari yo gukora igice cya kabiri cy’uwo muhanda izava ku bafatanyabikorwa bayo.

Uyu Muyobozi avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari nako  bazavugurura Umuhanda Huye-Rusizi, Huye Kitabi, Kitabi-isunzu rya Nil- Buhinga ari nawo uzaca muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Imirimo yo gukora umuhanda Kigali-Muhanga izamara amezi 36.

TAGGED:AmapotoAmashanyarazifeaturedMuhangaMunyampendaREGRTDAUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanga Mu Mibare Yibye Abatuye Isi Miliyari $10
Next Article Gutanga Amakuru Yuzuye Ya Website N’Indangarubuga Ya RW Ni Akarusho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?