Konona Umutungo Wa Leta: REG Yarimbuye Amapoto Imaze Umwaka Ishinze

Ishami rya Sosiyete ishinzwe iby’ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga ryatangiye kurimbura amapoto y’amashanyarazi yari imaze umwaka ishinze. Ubuyobozi bwayo bwabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bayakuye aho bari barayateye kugira ngo imirimo yo kwagura umuhanda izatangira muri Kanama 2024 izabone aho ihera.

Hagomba kurandurwa inkingi 123.

Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’igihugu  buvuga  ko icyemezo cyo gukuraho inkingi zitwara intsinga z’amashanyarazi cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA) kubera kwagura umuhanda Kigali-Muhanga.

Byumvikanisha ko hashobora kuba harabaye ubwumvikane hagati ya REG na RTDA mbere yo gushyiraho ariya mapoto ndetse na mbere yo kuyarandura, impande zombi zikaba zarabivuganyeho, wenda nyuma ‘bikaza guhinduka.’

- Advertisement -

Umwe mu baturage avuga ko kubaka amapoto ukayarandura hashize umwaka umwe, bigaragaza guhuzagurika mu igena n’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga kuko umwaka ari igihe gito mu iterambere ry’ahantu cyane cyane h’Umujyi.

REG yabwiye itangazamakuru ko  kwagura uriya muhanda bizajyana no kongera guteraho andi mapoto ariho amatara meza ajyanye n’igihe.

Ubuyobozi bwayo buti: “  RTDA igiye kwagura uwo muhanda byabaye ngombwa ko zikurwaho kugira ngo umuhanda uzakorwe ujyeho n’amatara meza agezweho.”

Ikindi kandi ngo abantu ntibagombye kubigiraho impungenge kubera ko ayo mapoto hari ahandi azajyanwa gukoreshwa  mu wundi mushinga.

Ubuyobozi buvuga kandi ko umunsi imirimo yo gukora umuhanda yatangiye, bazavanaho n’inkingi zishaje mu Mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yabwiye UMUSEKE ko imirimo nyirizina iteganyijwe gutangira muri Kanama 2024.

Ati “Kuri ubu harateganywa kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga igice cya mbere, mu gice cya Kabiri hakazakorwa umuhanda Muhanga-Akanyaru.”

Munyampenda avuga ko Leta irimo gushaka aho ingengo y’imari yo gukora igice cya kabiri cy’uwo muhanda izava ku bafatanyabikorwa bayo.

Uyu Muyobozi avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari nako  bazavugurura Umuhanda Huye-Rusizi, Huye Kitabi, Kitabi-isunzu rya Nil- Buhinga ari nawo uzaca muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Imirimo yo gukora umuhanda Kigali-Muhanga izamara amezi 36.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version