Koperative ‘Ubumwe’ Yagaruriye Icyizere Impunzi Z’Abarundi N’Abaturiye Inkambi I Mahama

Nyuma y’uko mu 2015 Abarundi benshi bahunze imvururu zari mu gihugu cyabo bakaza mu Rwanda, ibikorwa byo kubitaho byashyizwemo imbaraga. Croix Rouge yatanze umusanzu wayo nk’umutanyabikorwa wa Leta.

Sebanani Sylvestre w’imyaka 57 uba mu Nkambi ya Mahama, avuga ko Croix Rouge yabanje kubahuriza hamwe, batozwa isuku no kwizigamira bahereye ku giceri cya 100 Frw.

Ati “Nyuma baratubwira ngo turashaka kubafasha tubakure mu kwirirwa mwicaye aha. Batujyana ahitwa ku Munini, baratubwira ko bashaka kuduhuza n’aba bavandimwe bo hanze y’inkambi, bakatugurira amasambu yo hinga, abashaka korora bakorora.”

Mu 2018 nibwo hashinzwe Koperative Ubumwe, nk’ubumwe bw’Abarundi b’impunzi n’imiryango ituriye inkambi ya Mahama.

- Advertisement -

Shyirahayo Emmanuel uyobora iyo Koperative, avuga ko bose hamwe bamaze kuba abanyamuryango 182. Barimo 60% b’impunzi na 40 % bo mu baturiye inkambi.

Yagize ati “Twatangiye ibikorwa byacu duterwa inkunga na Croix Rouge, batuguriye hegitari eshanu, batugurira imbuto, batugurira ibikoresho nk’amasuka na bote, batugurira n’imifuka yo guhunikamo, batuguriye n’inzu yo kubikamo, twabashije kwiteza imbere, duhinga, twezamo umusaruro ufatika.”

Mu mirima y’iyi Koperative hahingwamo ibishyimbo, amasaka, soya n’ibigori. Haheruka gusarurwamo toni 2.5 z’ibishyimbo bikundwa cyane, byahawe izina ry’amabuye y’agaciro ya Koluta (Coltan).

Shyirahayo yakomeje ati :“Ubu dufite umugabane shingiro wa buri muntu ugera ku 12.100 Frw, tukaba dufitemo n’umusanzu umuntu yatanze wa 2000 Frw. Si ibyo gusa, hari ibigori twatangiye dusarura. Intego dufite ni uguhinga ibigori n’ibishyimbo.”

Avuga ko ibigori basaruye, byabashije kurwanya inzara kandi buri munyamuryango abasha kugira icyo abonaho, ajyana mu rugo.

Ngo andi mafaranga ari kuri konti.

Kugeza ubu barimo gushaka ubuzima gatozi bwa koperative yabo, ari nako bongera ibikorwa byabo muri rusange.

Mu gihe impunzi z’Abarundi muri iki gihe ziri gutaha, Shyirahayo avuga ko ugiye kugenda bamubarira umutungo amaze kugira muri Koperative, bakawumuha akawambukana umupaka.

Ku ruhande rwe, Sebanani avuga ko mbere yirirwaga yicaye mu nkambi, ariko iriya Koperative yamuhuje n’abantu batandukanye ndetse abona inyunganizi ku bitunga umuryango we.

Yakomeje ati “Nk’ubu twahinze ibishyimbo bya coltan, tumaze kubisarura tweza n’ibigori. Amafaranga baduha yo kudutunga mu nkambi yabaye make, aragabanyuka, twasabye ko twe twahinze badufasha bakabiduha. Buri wese muri twe bamuhaye ibilo 22, nageze mu rugo mbona n’abana barishimye.”

Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake ba Croix Rouge mu Ntara y’i Burasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko nk’abafatanyabikorwa wa Leta, iriya mirimo yose bayikora mu kuzamura abatishoboye ngo bagire ubuzima bwiza, biteze imbere.

Yavuze ko bakorana na Koperative eshatu zirimo ebyiri zikora ubuhinzi n’imwe ikora ubworozi.

Izikora ubuhinzi zaguriwe ubutaka bwa hegitari 12 bufite agaciro ka miliyoni hafi 48 Frw, mu gihe ikora ubworozi yahawe ihene 150.

Yakomeje ati “Ikirushijehokuba kuba cyiza ni uko twabashije guhuza abagenerwabikorwa batishoboye bo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda b’inyuma y’inkambi batishoboye. Byatumye babasha kunga ubumwe, babasha kwiteza imbere.”

Intego za Koperative Ubumwe ni uko mu gihe kiri imbere buri munyamuryango yazaba aguzamo amafaranga afatika akayakoresha mu mirimo ye bwite, ndetse ikajya ibarangurira umusaruro ikawugurisha mu bihe nta myaka ikiri mu mirima.

Abashoboye guhinga bahawe imirima
Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake ba Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version