Hari Abajenerali Bashaka Guhirika Macron

Abajenerali barenga 20 barimo abari mu kiruhuko cy’izabukuru baraye banditse ibaruwa ifunguye igenewe Perezida Emmanuel Macron bamuburira ko niba atagaruye umutekano mu gihugu ngo atsinde burundu abakora iterabwoba bitwaje Islam, bizaba ngombwa ko ahirikwa ku butegetsi.

Iyi baruwa bayanditse mu gihe mu mwaka utaha wa 2022 mu Bufaransa hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yasohokeye mu kinyamakuru kitwa Valeurs Actuelles, ikaba ivuga ko niba ubutegetsi bwa Politiki bukomeje kunanirwa gukemura urugomo n’iterabwoba bikorwa n’abiyitirira Islam bizaba ngombwa ko abasirikare ari bo babyikorera.

Guverinoma ya Macron yamaganye ibikubiye muri iriya baruwa, ivuga ko bisa n’ibyigeze kwandikwa n’abandi basirikare ku butegetsi bwa Gen Charles de Gaulle bashakaga kumuhirika ariko bikanga.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macron bo bishimiye iriya baruwa.

Uw’ibanze ni Marine Le Pen, umukobwa wa Jean Marie Le Pen wamenyekanye cyane mu kwanga abanyamahanga baba mu Bufaransa.

Umwe mu bandi ba Jenerali 80  basinye iriya baruwa ni  Christian Piquemal.

Piquemal yayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa zitwa Légion Etrangère mu ntambara yiswe Opération Eperivier, u Bufaransa bwakoreye muri Tchad mu mwaka wa 1986.

Intego yari iyo gukumira ingabo za Libya  zashakaga guhirika uwayoboraga Tchad muri kiriya gihe witwaga  Hissène Habré.

Ya baruwa twavuze haruguru yasinywe n’abandi basirikare bafite ipeti rito bagera ku 1000 ariko hasi aho irangirira hasinywa na Gen  Jean-Pierre Fabre-Bernadac nawe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kimwe mu bika byayo kigira kiti:“ u Bufaransa burugarijwe. Kandi n’ubwo turi mu kiruhuko cy’izabukuru turi ingabo z’igihugu bityo rero ntidushobora gukomeza kurebera aho igihugu cyacu kijya mu icuraburindi.”

Ikindi bariya basirikare bashinja Macron ni uko atigeze yamagana cyangwa ngo ahane abapolisi bakoreye urugomo abaturage biyise Gilets Jaunes bahagarutse bakamagana akarengane n’ubusumbane burangwa mu batuye u Bufaransa.

Banditse kandi ko mu ngabo z’u Bufaransa hari mo benshi babashyigikiye kandi ko biteguye gufasha abanyapolitiki bose bazemera gukorana nabo mu gutabara u Bufaransa.

Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa Madamu Florence Parly yamaganye ibikubiye muri iriya baruwa, avuga ko bidakwiye ko abasirikare bifatanya n’abanyapolitiki b’abahezanguni barimo na Le Pen.

Marine Le Pen

Yamaganye ibyavuzwe na Madamu Marine Le Pen by’uko abasirikare bagomba guhaguruka bagakora akazi avuga ko kananiye abanyapolitiki, Parly akemeza ko byasubiza igihugu inyuma muri Demukarasi.

Mu Bufaransa habarirwa Abisilamu miliyoni eshanu. Niwo mubare munini wabo mu Burayi bwose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version