Polisi Yafashe Abasore Babiri Bakekwaho Gukwirakwiza Amafaranga Y’Amiganano

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo abasore babiri barimo uw’imyaka 27 n’uwa 25, bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Bafatiwe mu Murenge wa Buyoga ku Cyumweru. Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, CIP Viateur Gakara Munyurase, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, habanza gufatwa umuntu umwe.

Ati “Yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu y’amiganano. Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu.”

“Ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano, yibuka ko yari yaraye ahavuye nabwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu. Yarayirebye na yo asanga ni inyiganano, niko guhita abimenyesha Polisi.”

- Advertisement -

CIP Munyurase yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bafata uwo musore, bamubajije aho akura ayo mafaranga avuga uwayamuhaye.

Uwo musore wundi bamugezeho, yemera ko bamuzaniraga inoti ya 5000 Frw nzima akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero, bakajya kuzikinana filimi, barangiza bakazitwika. Ariko ngo uwo musore we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye, yakwirakwizaga mu bacuruzi.

CIP Munyurase yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru bariya bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uwigana amafaranga cyangwa uyakwirakwiza, n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Aba bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Buyoga, kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version