Kora Igihe Gito Utange Umusaruro Mwinshi, Irinde Gushyushya Intebe

Nugenzura uzasanga abantu benshi bazindukira mu kazi ariko bagataha umusaruro muke. Ibi biterwa n’impamvu zirimo gukorera ku jisho, kuba ‘bambone’, kudahembwa neza no kudakunda umukoresha.

Ikintu cy’ingenzi muri ibi byose ni uko aho kugira ngo uzindukire mu kazi ugiye gushyushya intebe cyangwa konsa isuka, wabireka ukazakajyamo ufite ubushake n’ingufu byo gutanga umusaruro usabwa.

‘Konsa isuka’ ni imvugo ya Kinyarwanda isobanuye ko umuntu ajya ku kazi akereka abandi ko ari kugakora( busy) ariko mu by’ukuri ntatange umusaruro(non-productive).

Byaturutse ku myitwarire y’abahinzi  bajya guhingana n’abandi mu budehe, ugasanga bashyize umuhini mu kwaha biganirira ibya ‘mva he na njya he’ mu gihe abandi intabire bayigerereye.

- Advertisement -

Ibi rero nibyo bise ‘konsa isuka’ bishatse kuvuga ‘kuvunisha abandi’.

Umukozi wagiye mu kazi agakunze hari ibyo agomba gukora kugira ngo atange umusaruro ukenewe mu gihe gito.

1.Kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi

Banza gukora iby’ingenzi kurusha ibindi

Iyo ugiye mu kazi uzi ibyo ugiye gukora woroherwa no kubikora, utabanje guta umwanya wibaza icyo ukora. Ibi bivuze ko ugomba kugira urutonde rw’ibyo ugomba gukora kandi urwo rutonde rukita cyane ku by’ingenzi kurusha ibindi.

Menya inshingano zawe, umenye n’iz’abandi kugira ngo utazivangamo.

Ese ubundi Shobuja/Nyokobuja ni ibiki aba yiteze ko ukora? Gukora mu buryo bufite intego isobanutse ni yo ntambwe ya mbere igeza umukozi ku musaruro ugaragara kandi ‘atavunitse cyane.’

Mu gushyira ku murongo ibyo ukora, ujye uhera ku byoroshye ujya ku bigoye kuko guhera ku bigoye byakunaniza ukaza no kunanirwa gukora ibyoroshye.

2.Irinde ibirangaza

Muri iyi si y’ikoranabuhanga ibirangaza ni byinshi. Ntuzabura inshuti zikwandika ku mbuga nkoranyambaga, iziguhamagara, abashaka kukuganiriza imbonankubone n’abandi.

Ibi byose bizagira uruhare mu gutuma ugabanya umurego mu kazi wakoraga ariko bizarushaho kuba ikibazo nubiha umwanya munini.

Menya ko hari igihe cy’inshuti n’igihe cyo kwita ku kazi. Wibuke ko uramutse utakaje ako kazi, inshuti wasigarana ari mbarwa!

Kora ku buryo ubwenge bwawe buhugira ku kazi kawe kandi wirinde icyaburogoya.

Umuntu ufite ubushobozi bwo kumara umwanya munini ahugiye ku kazi, atanga umusaruro kurusha mugenzi urangazwa n’abahisi n’abagenzi.

3.Ha abandi inshingano

Ku bantu bagira inshingano nyinshi.  Biba byiza iyo bahisemo abandi bizewe bo kuzibafasha kuko n’ubundi ‘imirimo ibiri yananiye impyisi’

Ha abandi inshingano bizagufasha

Mu nshingano ufite, reba niba nta zimwe murizo waha abandi ngo bazisohoze.

Iyo ubigenje gutyo, icyo gihe ubona umwanya uhagije wo kwita no gusohoza inshingano wahisemo gukomeza gukora ubwawe.

Ikibabaje ni uko abantu benshi bahitamo gukora ibintu ubwabo ntawe babishinze.

Ibi biterwa no kumva ko ‘ibintu bikorwa neza iyo bikozwe na nyirabyo.’

N’ubwo ku ruhande rumwe ibi ari byo, ku rundi ruhande birafifitse kubera ko bituma umuntu akora bimwe[akabikora neza] ibindi akabiburira umwanya.

4.Menya kugira bimwe wanga

Ku rutonde wakoze, hari aho ushobora kugera ugasanga hari ibintu ushobora gukura ku rutonde rw’ibyo wiyemeje gukora uwo munsi. Ntuzazuyaze kubikuraho ahubwo uzabikureho wabanje kureba niba koko ari ngombwa ko bivaho.

Shaka umwanya wo kwita ku rugo

Ikindi abahanga mu mibereho y’abantu bavuga ni uko iyo ukuye ikintu kimwe ku rutonde, haba hagomba kugira ikindi kigisimbura.

Ku bafite ingo, ni ngombwa kwibuka ko n’urugo ari ingenzi aho gutwarwa burundu n’akazi.

Iyo akazi gatwaye umuntu burundu, urugo rurasenyuka, akazibuka kurusana rwarahirimye kera.

Ni ngombwa kureba niba mu byashyizwe ku rutonde rw’ibikorwa nta bimwe byaba bikuweho kugira ngo umwanya byari bufate umukozi, aze kuwukoresha mu kwita ku rugo rwe.

5.Shyira umutima kubyo ukora

Irinde kujarajaza ibitekerezo. Shyira umutima ku kazi kawe, wirinde gushaka gukora ibintu byinshi icyarimwe kuko bidahira bose.

Shyira umutima ku murimo wawe

Gushaka gukora ibintu byinshi icyarimwe, bibuza ubwonko amahwemo ntibumenye icyo buri bukore n’icyo buri bureke bigatuma bukora gahoro kuri buri gikorwa bwahawe.

Buhe agahenge bukore kimwe, bukirangize nyuma bufate ikindi.

Hari ikinyamakuru kitwa The Journal of Experimental Psychology kigeze gutangaza ko abantu bagerageza gukora ibintu byinshi icyarimwe batanga umusaruro mucye.

Hari inkuru ya CNN yigeze gutangaza ko abantu bashaka gukora ibintu byinshi icyarimwe, bahura n’ikibazo cyo kurangazwa n’amakuru atambutse yose kuko baba bashaka gukubita hirya no hino, bakabagarira yose.

Bituma hari ubwo bakora ibintu batitondeye ngo babinoze, bikaba byabakoraho.

Umuhanga witwa Debbie Rosemont avuga ko kugira ngo umuntu yirinde kugwa muri iri kosa ari ukugira ubushobozi bwo gushyira umutima kucyo akora( ability to focus).

Gushyira umutima kucyo ukora bivuze kugikora cyonyine, nta guhunga.

Gikore kugeza kirangiye nyuma wongere ugenzure niba wagikoze uko bisabwa.

Menya kudatakaza umwanya n’imbaraga z’ubwonko ukora akazi katakugenewe.

Jya umenya guhugira ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi nibwo uzatanga umusaruro, uwutange udahombeje umukoresha wawe kandi uwutange mu gihe gito.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version