Umukoloni Niwe Wadindije U Rwanda- Umunyamateka Prof Byanafashe

Umuhanga mu mateka y’u Rwanda Prof Déo Byanafashe avuga ko kugira ngo umuntu amenye  icyo Abakoloni bahaye Abanyarwanda, agomba kubanza kureba uko icyiswe ubwigenge cyatanzwe, uwagisabye n’uwagihawe.

Ni mu kiganiro gito yahaye Taarifa kuri uyu munsi wa tariki 01, Nyakanga, 2021 wahoze wizihizwaho umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda mbere y’uko bihuzwa n’itariki ya 04, Nyakanga wizihizwaho ‘kubohora u Rwanda.’

Prof Byanafashe(uri mu kiruhuko cy’izabukuru) avuga ko ikibazo cyabaye ari uko Ababiligi bagize uruhare mu kwirukana Abatutsi mu Rwanda kugira ngo bahe Abahutu ikiswe ubwigenge.

Kuri Byanafashe, ubu si ubwigenge bw’Abanyarwanda bose kandi ubusanzwe bose basangiye igihugu.

- Advertisement -

Kuri we u Rwanda rwadindijwe n’Abakoloni ntirwatera  imbere ku rwego nk’urwo ibindi bihugu by’Afurika biriho.

Ati: “ U Rwanda rwadindijwe n’Abakoloni kuko bahisemo guha bamwe ubwigenge birukana abandi Banyarwanda, ubwo rero  ntibwari ubwigenge bw’Abanyarwanda bose.”

Prof Byanafashe

Prof Byanafashe yabwiye Taarifa ko kugira ngo ubwigenge nyabwo bugerweho bisaba inzira ndende kandi iri mu nzego ebyiri:

-Kugira imyumvire iteye imbere no kubaka ubushobozi bwo gukora ubukungu  burambye.

Ku ngingo yo gukora ubushobozi bw’ubukungu burambye Prof Byanafashe  avuga ko bizasaba igihe n’imbaraga ariko akemera ko ari bumwe mu buryo burambye bwo kwigenga.

Ati: “ Kubaka ubushobozi mu bukungu ni intambwe nziza iganisha ku bwigenge burambye kandi n’ubwo hari ibyo twakoze, haracyari urugendo rurerure.”

Ivangura rirasenya…

Ingaruka z’uko Abakoloni bahaye igice kimwe cy’Abanyarwanda ikiswe ‘ubwigenge’ ni uko imyaka yakurikiyeho yaranzwe na Politiki yo kumva ko inyungu z’ikitwaga ubwoko muri kiriya gihe zari hejuru y’iz’igihugu.

Muri Repubulika ya Mbere, hari abantu bemeraga ko u Rwanda ari igihugu cy’Abahutu.

Inyungu  z’u Rwanda nk’igihugu bazitiranyijwe n’iz’itsinda ryitwaga Abahutu, bituma igihugu kidindira.

Iri dindira riri mu byatumye amajyambere y’u Rwanda nayo adindira.

Kuba ririya tsinda ryarumvaga ko rigizwe n’abantu benshi, abarigize bakumva ko ari bo gihugu byahejeje igice kinini cy’abaturage mu bujiji n’ubukene.

Repubulika ya kabiri yaraje isiga ‘irindi rangi’ kuri politiki y’iyayibanjirije ariko iryo rangi ntiryahindura urutirigongo rwa politiki ya mbere.

Ubuyobozi buvangura bwatumye mu Rwanda haba Jenoside

Nk’uko byari bimeze mu ya mbere, iyi nayo yaje yemera kandi ishimangira ko iyo abantu ari benshi(démographie), biba bivuze ko ari bo gihugu, ko ari bo byose byubakiyeho.

Nk’uko amateka yabyerekanye haba muri Afurika y’Epfo mu kiswe Apartheid, muri America, mu Rwanda n’ahandi ku isi, ivangura rirasenya ntiryubaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version