Koreya y’Epfo yahaye u Rwanda Miliyoni $ 8 zo kuzamura ubuhinzi n’imirire

Ikigo cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga, KOICA, cyahaye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inkunga ya Miliyoni $8 zo gufasha abatuye Karongi, Rutsiro, Nyamagabe, Nyaruguru na Kayonza kuzamura imirire binyuze ku kweza neza.

Ni umushinga uzamara imyaka itatu ukazahera muri 2020 ukageza muri 2023. Imibare iteganya ko uzagirira akamaro abaturage 180 000.

Uriya mushinga bawise ‘Sustainable Market Alliance and Assets creation for Resilient Communities and Gender Transformation (SMART).

Mu muhango wo kwakira iriya nkunga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yavuze ko u Rwanda rushima ubufatanye rugirana na Koreya y’Epfo.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yishimira ubufatanye igirana na KOICA n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa kandi iyo ndebye uko uyu mushinga mwawize nsanga binoze kandi bizatanga umusaruro. Nasanze umushinga SMART uzafasha benshi mu bo ugenewe bakagira ubuzima bwiza.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi, Ishami ry’u Rwanda, rivuga ko rizafasha abaturage kuzamura umusaruro wabo binyuze mu kubigisha uko bahinga bya kijyambere, bagakora amaterase y’indinganire, bagatunganya ibishanga n’ibindi.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda witwa Chon Gyong Shik avuga ko ibyo bakora biri mu murongo wo gufasha u Rwanda kuzamura ubuhinzi bwarwo no gutuma abarutuye beza, bakagira imirire myiza kurushaho.

Guhera muri 2012 kugeza muri 2015 u Rwanda na Koreya y’Epfo byafatanyije mu mushinga wo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi wari wariswe  “Saemaul Zero Hunger Communities Project”, uyu mushinga ukaba warongerewe igihe ukageza muri 2018.

Wafashije mu kuzamura ubuhinzi bwifashishije amaterasi y’indinganire n’ubutaka bungana na Hegitari 80 buri mu bishanga bwaratunganyijwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version