Umwarimu wa Politiki azi impamvu hari Abanyamerika batsimbaraye kuri Rusesabagina

Ismael_Buchanan

Dr Ismael Buchanan  wigisha Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga kuba hari Abanyamerika bagitsimbaraye kuri Paul Rusesabagina bakanandikira Perezida Kagame bamubwira ko agomba kumurekura ari uko amakuru bamufiteho acagase.

Mwarimu Buchanan avuga ko kuba Depite Carolyn Maloney asaba Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina ari uburenganzira bwe nk’uko n’undi wese yemerewe kubaza Leta iyo ariyo yose icyo ashaka.

Ku rundi ruhande, Dr Buchanan asanga Leta y’u Rwanda yasubije uriya mudepite w’Umu Demukarate nk’uko yari yatse ibisobanuro akeneye gusubizwa.

Yagize ati: “ Icyo Maloney yashakaga ni uko asubizwa kandi yasubijwe binyuze kuri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnson.

- Advertisement -

 Abajijwe icyo abona gitera Abanyamerika bamwe gutsimbarara kuri Paul Rusesabagina basaba ko arekurwa, Dr Buchanan yabwiye Taarifa ko asanga ikibibatera ari uko hari amakuru batamufiteho.

Yemeza ko ayo bamufiteho ari aya Rusesabagina wo muri Hotel Rwanda, wagaragajwe nk’intwari yarokoye Abatutsi ariko bakaba hari undi Rusesabagina batazi, uwo akaba ari we uri mu nkiko z’u Rwanda.

Buchanan yasabye Paul Rusesabagina kwemera ko ari mu Rwanda agategereza ubutabera yaba umwere akarekurwa, yahamwa n’ibyaha akabikurikiranwaho.

Depite Carolyn Maloney yandikiye ibaruwa Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabaginavuba na bwangu, akamwibutsa ko  USA ishyigikiye Rusesabagina kandi ko imushaka iwabo[USA] afite ubuzima bwiza.

Ibaruwa ye ivuga ko we na bamwe muri bagenzi be[abadepite] bazakomeza gucungira hafi uko ubuzima bwa Rusesabagina bumeze.

Leta y’u Rwanda yasubije uriya Mudepite imwibutsa ko u Rwanda rufite ubutabera bwigenga kandi ko ibuha Abanyarwanda bose nk’uko Itegeko Nshinga ryarwo ribiteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version