Raporo y’Umuryango w’abibumbye ivuga ko mu myaka icumi yakorewemo ubushakashatsi, ibisubizo byarekanye ko guhera mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2021 umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge wavuye ku bantu miliyoni 240 ugera ku bantu miliyoni 296.
Bingana n’inyongera ya 23% mu gihe cy’imyaka 10.
Iyi mibare yatangajwe n’ishami rya UN rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryitwa UN Office on Drugs and Crime (UNODC).
Ku rundi ruhande, imibare y’iri shami ivuga ko abantu bazahajwe n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, biyongereye cyane muri iyo myaka icumi kuko 45% by’abanyoye biriya biyobyabwenge byababase, ubu bakaba bari ‘hagati y’urupfu n’umupfumu’.
Hagati y’umwaka wa 2011 n’umwaka wa 2021, ababaswe n’ibiyobyabwenge biyongereyeho 39.5%.
Ikiyobyabwenge abantu bitabiriye kurusha ibindi ni ikitwa cocaine.
UN ivuga ko abacuruza n’abanywa cocaine biyongereye hirya no hino ku isi ndetse ngo no mu bice itavugwagamo cyane.
Iriya raporo iti: “ N’ubwo muri rusange Amerika y’epfo n’Uburayi bw’Uburengerazuba n’ubwo hagati ari ho iki kiyobyabwenge kibasiye, hari n’ahandi kiri kwagukira harimo muri Australia. Hejuru yabyo kandi hiyongeraho ko no muri Aziya byahageze hatibagiranye no muri Afurika”.
Raporo ya UN kandi ivuga ko ikindi kiyobyabwenge kiri kubica bigacika, ari methamphetamine.
Mu mpine bakita ‘Meth’.
Inyinshi yafatiwe muri Aziya y’Uburasirazuba, iy’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba n’Amerika y’Amajyaruguru.
Abahanga ba UN bakoze iriya raporo, basanze 80% by’igihingwa bita opium gikorwamo ikiyobyabwenge cya heroine gihingwa kandi kigatunganyirizwa muri Afghanistan.
Abahanga bavuga ko ikindi kintu giteye inkeke muri iki gihe ari uko intambara yo muri Ukraine izaha icyuho abacuruza ibiyobyabwenge bakabona uko babikwiza hirya no hino mu bihugu iherereyemo.
Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge akenshi bugendana n’ubw’abantu n’intwaro.