Ku Kiraro Cya Nyabugogo Bahasanze Umugabo Umanitse Mu Mugozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Kamena, 2023, abaturage bazindutse babona umugabo umanitse mu mugozi ufashe  ku kiraro gihuza Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Gatsata mu Karere ka Gababo.

Amakuru atangazwa na bagenzi bacu ba TV1 avuga ko umwirondoro w’uwo mugabo utaramenyekana.

Ikindi kitaramenyekana ni ukumenya niba yishwe akahamanikwa cyangwa ari we wiyahuye.

Ni ikintu cyakuye benshi umutima

Turakomeza gukurikirana aya makuru…

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version