Umunyarwanda Ukekwaho Jenoside Mu Bufaransa Yasabiwe Gufungwa Burundu

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwasabiye Philippe Hategekimana igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare avugwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abashinjacyaha bamushinja Jenoside yakorewe muri Nyanza y’ubu ubwo yahakoraga nk’umujandarume mu mwaka wa 1994.

Umunyamakuru wa RBA uri mu Bufaransa avuga ko ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ingingo y’ingenzi Hategekimana yashingiyeho yiregura y’uko ngo atari i Nyanza ubwo Abatutsi b’aho bicwaga.

Icyo gihe ngo yari ari muri  jandarumori ya Kacyiru kuva tariki ya 19, Mata 1994.

- Advertisement -

AbashinjacyahaLouisa AIT-HAMOU na Celine VIGUIER bavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uregwa atari i Nyanza ubwo Abatutsi b’aho bicwaga cyane ko na Jenerali Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa jandarumeri waje kumushinjura mu rukiko yemeje ko Philippe Hategekimana yavuye i Nyanza hagati mu kwezi kwa Gatanu kandi ubwicanyi bw’Abatutsi ashinjwa i Nyanza bwakozwe mu kwezi kwa Kane.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 28, Kamena, 2023 nibwo urukiko ruzumva abunganira Philippe Hategekimana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version