Iyi ni imwe mu nteruro zigize ijambo Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi , yagejeje kuri bagenzi be bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati, CEEAC, yabaye Taliki 25 Nyakanga, 2022 ibera i Kinshasa.
Ni inama ya 26 yateranye mu gihe nta gihe kinini gishize u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo birabana igitsure hagati yabyo.
Mu kiganiro Tshisekedi yigeze guha The Financial Times yavuze ko igihugu cye gishobora no kwinjira mu ntambara n’u Rwanda, kuko ngo DRC atari insina ngufi.
Mu kiganiro yagejeje kuri bagenzi be, yavuze ko iby’iki kibazo yabikurikiranye ariko ko ntarirenga ngo umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ‘wongere’ ube mwiza.
Ati:“Ubwumvikane buke hagati ya RDC n’u Rwanda ni ibintu nakurikiranye ubwanjye kandi ndifuza ko tugaruka aho twari turi mbere. Hari ubushake.”
Hashize iminsi hari inama zibera muri Angola zigamije kureba uko ibibazo byatumye umwuka mubi wongera kumvikana hagati y’u Rwanda na DRC byakemuka.
Bimwe muri byo ni imitwe yitwaje intwaro ihungabanya ibi bihugu, kimwe kigashinja ikindi gushyigikira uwo mutwe.
Hari imitwe y’iterabwoba ituma abaturage batagoheka, bagahorana ubwoba ko budacya bagihumeka n’ibindi.
N’ubwo bisa n’aho umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa uri gucururuka kubera ubuhuza bwakozwe na Angola, ku rundi ruhande abaturage bariye karungu ngo ntibashaka abasirikare ba UN bo muri MONUSCO.
Guhera kuri uyu wa Mbere bari mu myigaragamyo ikomeye k’uburyo hari amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri ko abantu batanu bamaze kuyigwamo.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yigeze gutangaza ko u Rwanda narwo rudashaka na gato intambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Dr Vincent Biruta icyo gihe yabwiye France 24 ko n’ubwo ubushotoranyi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bugaragara kandi bukomeye[niko ibintu byavugwaga icyo gihe], icy’ingenzi ari uko u Rwanda rwifata ntirujye mu ntambara.
Yabajijwe niba kuba hari umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo wari warasiwe mu Rwanda ubwo yarasaga abapolisi b’u Rwanda, bitafatwa nk’aho ari ikimenyetso kiganisha ku ntambara yeruye, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo umusirikare wa DRC yakoze ari igikorwa cyari cyateguwe kandi umuntu atafata nk’aho gisanzwe.
Gusa yirinze kuvuga ko ari abayobozi b’uriya musirikare bamutumye, ahubwo abiharira itsinda ryashinzwe kugenzura icyari kibyihishe inyuma.
Yanashimangiye ko u Rwanda rutari buhagarike umubano warwo na DRC
Biruta ati: “ Twe nk’u Rwanda icyo duhagazeho ni ugushaka umuti mu buryo bw’amahoro atanzwe n’ibiganiro. Erega hari n’uburyo bwashyizweho n’Akarere bwo gucyemura iki kibazo cy’umutekano mucye!”